Ban Ki Moon yasabye abayobozi b’u Rwanda kwihangana bakemera ibyo raporo ya ONU ivuga.

Published on by KANYARWANDA

“… ubuzima bwawe uzamenye ko burangiye igihe uzahisha  cyangwa ugatinya kuvuga ukuri uzi”-Martin Luther King.
 

Amakuru agera ku kinyamakuru Umuvugizi avuga ko umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye UN, yageze i Kigali mu mugoroba w’itariki 7 akabonana n’abayobozi ba guverinoma y’u Rwanda ndetse na Perezida Kagame mu rwego rwo kubumvisha ko bagomba kwemera ibyo impugucye za UN zashyize ahagaragara.
Raporo y’akanama gashinzwe uburenganzira bw’ikiremwa muntu k’umuryango w’abibumbye ( UN), yatangajwe mu binyamakuru mbere y’uko ishyirwa ahagaragara n’umuryango w’abibumbye, ishinja ingabo z’u Rwanda kugira uruhare mu bwicanyi bwakorewe impunzi z’abahutu muri Congo, mu gihe izo ngabo zari kurwana muri icyo gihugu zikuraho ubutegetsi bwa Mobutu.

Iyo raporo  ikimara kugera hanze Leta ya Kigali yayamaganiye kure cyane ndetse ivuga ko izahita ikura ingabo zayo ziri Darfur n’ahandi ziri kurinda umutekano. Ariko abakurikiranira hafi ibya Leta ya Kigali bavuga ko ibi ibikora kugirango itere ubwoba UN ibe yakwisubiraho ibashe guhindura icyo cyegeranyo. Abandi bavuga ko ntakundi bari kubigenza kuko ntayandi mahitamo bafite bagomba gukoresha uburyo bashoboye bakareba ko iyo raporo yahindurwa cyangwa itasohoka.

Ni muri urwo rwego rero iyo raporo yagombaga gusohoka ku itariki ya 1 Nzeri yimuriwe igihe, igashyirwa ku itari ki ya 1 Ukwakira 2010.  Kubera kwigaragambya ku Rwanda, umunyabanga mukuru wa UN byatumye aza kumva icyo u Rwanda rubivugaho ndetse no kubabwira ko bagomba kwemera ibyo abashakashatsi ba UN bakoze.

Amakuru rero atugeraho avuga ko mu biganiro Ban Ki Moon yagiranye na minisitiri w’ububanyi n’amahanga ndetse na Perezida Kagame ubwe, Ban Ki moon yaba yananiwe kumvikana na Leta y’u Rwanda kuko  buri muntu wese yatsimbararaga kucyo yemera. Leta yatsindagiraga ibyo imaze iminsi yerekana ko itakoze ubwicanyi, ariko Ban Ki moon nawe agakomeza avuga ko Leta y’u Rwanda igomba kwemera ibyo abashakashatsi ba UN bagezeho cyane cyane ko bifite za gihamya nyinshi.

Hagati rero y’abahakana ibyo bashinjwa (Leta ya Kigali) na Ban Ki Moon habuze ubwumvikane kuko bose batsimbaraye kubyo bemera,   mu magambo arimo dipolomasi, umunyamabanga mukuru wa UN yavuze ko yumvise yitonze ibyo Leta y’u Rwanda ivuga kandi ko ibisobanuro byayo bizongerwa muri raporo mbere y’uko isohoka, ariko avuga ko igomba gusohoka byanze bikunze yirinda kugira icyo avuga niba izasohoka isa nkuko isanzwe cyangwa izahindurwa.

Hagati aho na Leta  ya Kigali ikomeza gutsimbarara  ivuga ko nisohoka imeze uko yatangajwe mu binyamakuru izahita ikura ingabo zayo muri Darfur n’ahandi. Abantu beshi rero bakaba bakomeje  guhanga amaso iyo raporo n’ibizakukiraho.

Leta y’u Rwanda ariko ikomeje guhakana yivuye inyuma ndetse ubu ikaba irimo gukoresha ibiganiro ikoresheje abahoze mu gisirikare cya FDRL, umutwe urwanya Leta y’u Rwanda wari muri izo mpunzi ,  n’abo yahaye imyanya cyane abadepite b’abagore bahoze muri izo  nkambi z’impunzi muri Congo, bahakana bivuye inyuma ko nta bwicanyi abasirikare b’u Rwanda bakoze.
Ariko abantu benshi bakomeza gutsindagira ko biriya biri gukorwa ari ibisanzwe kuri Leta ya FPR kuko atari ubwa mbere bakoresha abantu bahawe imyanya bagategekwa kuvuga ibyo batemera.

Abo bategarugori rero n’abasirikare bemeye ko batsinzwe bakishyira mu maboko y’abasirikare b’u Rwanda, bakomeje rwose kwamagana iyo raporo, ariko abandi benshi babonye ubwo bwicanyi bakomeje kuvuga ko abo bose barimo guhakana ibyo bazi kandi babonye, ndetse banemera. Abenshi mubari muri izo nkambi bavuga ko ubwicanyi bwakozwe kumugaragaro, kandi abantu bose bareba, ariko bariya bayobozi bahakana ibyabaye kubera kurengera umugati , “ barahemukira abazabokomokaho kuko amateka byanze bikunze azabibabaza, kandi isi irabagaya kuko umuntu nyamuntu ni uwemera ibyo yabonye akarwanya akarengane, yaba atabishoboye cyangwa se abona ntaho yavugira  agahitamo kwicecekera” . Ayo ni amagambo y’umwe mu babanye na bariya bagabo n’abategarugori bakoreshwa na FPR guhakana ibyo babonye kandi bemera.

Hagati aho andi makuru avugako impamvu ako kanama kahisemo gutangaza iyo raporo mu kinyamakuru mbere y’uko isohoka ari uko batinyaga ko ishobora kurigiswa itarasohoka kubera uburemere yari ifite. Bityo bahitamo kuyishyira hanze mbere

Amakuru nanone agera ku kinyamakuru Umuvugizi yemezako Kagame na bagenzi be barimo gusaba Loni n’inshuti zabo nibura Loni ibyite  ibyaha by’intambara ariko bakuremo igika cyivuga ko bakoreye jenoside abahutu .

Umuhanga waharaniye ubwigenge bw’abirabura muri Amerika Martin  Luther King, yavuze ko  “ ubuzima bwawe uzamenye ko burangiye igihe uzahisha  cyangwa ugatinya kuvuga ukuri uzi”.

Charles I.
charlesroi.roi05gmail.com

Published on Paul Kagame

Comment on this post