Du Forum: Kagame yaba ashaka kwica Victoire Ingabire Umuhoza?

Published on by KANYARWANDA

Du Forum: Kagame yaba ashaka kwica Victoire Ingabire Umuhoza?

Kwica Rwisereka ni test yo kwica Ingabire!!!

Rwisereka andree bodyIyo ndebye ubwicanyi bubera mu Rwanda muri iyi minsi, mbona ababikora bihishe inyuma y´ubutegetsi bwa FPR-inkotanyi bwimirijwe imbere na Paul Kagame ka Rutagambwa barimo kubumenyereza abanyarwanda, abanyamahanga ngo bakunde bazobene uko bica Madamu Victoire Ingabire-Umuhoza maze bizabe nk'ibisanzwe byabaye ku bandi.

Muribuka mu myaka yashize mbere ya 1994 ukuntu Inkotanyi zishe ba M.Bucyana , ba E.Gapyisi, ba F.Rwambuka, abanyaruhengeri na za Byumba, naho burya barebaga uko bigenda ngo nyuma barebe uko byazagenda nibikuza Yuvenali Habyarimana. Ubu rero njye ndasanga biriya ari ibitambo bibanziriza Ingabire-Umuhoza, mu gihe bakimenyereza abanyarwanda bahora babeshya na polisi kimwe n´amahanga ngo amenyere buriya bwicanyi. Dore aho nibereye.

Njye nabasaba gukanguka mukamenyesha bose ko Kagame ashaka kwica Ingabire-Umuhoza , kimwe nuko abamurwanyaga bose bari bakomeye benshi yarabafungishije nka Bwana Dr Ignace Murwanashyaka na Straton Musoni ba FDLR birirwaga batwumvisha kuri BCC Gahuzamilyango ukunru ubutegetsi bw´igitugu n´ikinyoma bwa FPR buteye, Umugabo w´intwari De´Mushayidi utararya indimi mu gukangurira abanyarwanda ababwiza ukuri ku mitegekerere ya giswa na kigome ya FPR ko izabasubiza muri 1959, iraswa rya jenerali kayumba Nyamwasa wumvishije abanyarwanda bose babaishaka ndetse nabatabishaka ko Paul Kagame ari umujura w´umucanshuro udafite gahunda yo kugira icyo yageza ku byanyarwanda, ....abandi benshi barimo kwicwa muri ino minsi, byose birategura ishyirwa mu bikorwa by´iycwa rya Madamu Ingabire-Umuhoza kandi plans zo kumuhitana zarangijwe gupangwa kera.

Ntimuzavuge ngo muratunguwe umugani wa babandi bo muri 1990 babeshya abaturage ngo batwe batunguwe. Ese ubundi barinze batungurwa inzego zibishinzwe zarakoraga iki?


Harahagazwe!


Published on politics

Comment on this post

Obat kutil kelamin 03/29/2016 03:07

I really like the information provided in this article. Installing solar panel will drastically reduce the green house gas emissions (carbon footprint) and electricity bill of ones house holds, Even though solar panel don’t emmidiately pay for themselves 5 to ten years they are still a very wise investment.

kutil kelamin 03/22/2016 11:59

Nice post

Obat sipilis 12/01/2015 13:31

Took me time to read all the comments, but I really enjoyed the article. It proved to be Very helpful to me and I am sure to all the commenters here! It’s always nice when you can not only be informed, but also entertained!

Obat Sipilis 11/19/2015 12:30

Good info

obat herpes 11/28/2014 04:51

goods thanks :)