Gihamya ko ari Perezida Kagame watanze amabwiriza yo kwica Asiel Kabera.

Published on by KANYARWANDA


Hashize iminsi ikinyamakuru Umuvugizi kibasezeranyije ko kizakomeza kubagezaho iperereza kiyemeje gukora ku mpfu z’abantu batandukanye bagiye bicwa n’ ingoma ya Kagame.
Akaba ariyo mpamvu nyuma y’inkuru twagiye tubagezaho zigera kuri ebyiri twerekana ko ari Kagame watanze amabwiriza yo kwica Asiel Kabera wahoze ari umujyanama  wa Perezida Bizimungu,  ubu turabagezaho indi gihamya simusiga .
 
Nkuko twabibatangarije ubushize umuryango wa Asiel Kabera  wakomeje gusaba Perezida Kagame gukora iperereza no guta muri yombi abakoze icyo gikorwa . Ntibyashobotse kuko  iperereza twakoze  ryerekana ko uwo muryango ibyo wakoraga byari bimeze nko guteta cyane ko uwo baregaga niwe baregeraga.
 
Twabibutsa ko ku itariki ya 12/03/2000 Perezida Kagame yahuye n’ abanvadimwe ba Kabera aribo Dr Kayijaho na Hosea,  Kabera akimara kwicwa, abasezeranya ko azafata akanahana abishe mukuru wabo .
 
Amakuru atubwira ko ngo we ( Kagame) yari afite gihamya ko yishwe n’ abasirikare be,  hamwe n’ abacuruzi, ariko umuryango wa nyakwigendera warategereje  amaso ahera mu gihirahiro.  Bakomeje kwandikira  Perezida Kagame inyandiko zitandukanye kugeza naho bagerageje kwikorera iperereza ritari kure y’ukuri.

Muri ibyo byose   Kagame yakomeje guterera agati mu ryinyo, ahitamo kwinumira mugihe umuryango wa Kabera utahwemaga kumwibutsa kubaha ubutabera, ariko amakuru dukura mu iperereza twakoze avuga ko ibi byose byaterwaga nuko yari azi neza ko ariwe watanze amabwiriza yo kwica nyakwigendera Kabera Asiel.
 
Nyuma yo kubona inyandiko zigera kuri ebyiri zisaba ubushinjacyaha hamwe na Perezida  Kagame gushyikiriza ubutabera no guhana abishe nyakwigendera Asiel Kabera, izo nyandiko zikaba zaranditswe ku itariki ya 28/06/2010 na 24/02/2005,  Leta ya Kagame ntisubize, byatumye twikorera iperereza ryacu kugirango tumenye ukuri ku byihishe inyuma y’urupfu rwa  nyakwigendera Asiel Kabera wari umujyanama wa Perezida Bizimungu .
 
Amakuru afite gihamya dukesha zimwe muri maneko za Perezida Kagame yemeza ko we ubwe ariwe watanze amabwiriza yo kwica nyakwigendera Asiel Kabera, kubera ko yari yanze kuvuguruza inyandiko yanyuze mu kinyamakuru Imboni kandi akaba yari amaze iminsi yanze kwamagana Sebarenzi anamushyiraho icyaha cyo kumutorokesha .
 
Amukuru tubona dukesha report yakozwe na Leta ya Kagame ikaba yarakozwe n’ibiro bya Polisi y’u Rwanda bishinzwe guhana ibyaha CID hamwe n’andi makuru dukura muri izo nzego yemeza ko Perezida Kagame ubwe ariwe wahaye amabwiriza Gen Jack Nziza kwica Asiel Kabera nyuma yo kubona ayo mabwiriza Gen Jack yakoranye  inama n’ibiro bishinzwe iperereza rya Polisi “Special Inteligence” byari biyobowe na Col Gacinya Rubagumya,  gukora igenzura ‘Surveillence” bagasukura inzira mbere yuko abacanyi baza kwica uwo nyakwigendera, icyo gikorwa special Inteligence ikaba yarabikoranye n’urwego rwa gisirikare rushinzwe iperereza (DMI).
 
Nkuko iyo report ibivuga , yashyizweho umukono  na Col Bayingana uzwi ku izina rya “BOY”, isobanura neza uburyo mu genziwe wari ushinzwe iperereza rya Gisirikare  Gen Jack Nziza yapanze akanashyira mu bikorwa iyicwa rya nyakwigendera Asiel Kabera akoresheje inzego z’iperereza.
 
Inzego nka Special Intelligence rwa polisi, urwego rw’iperereza rya gisirikare (DMI) n’ urwego rw’iperereza ryo hagati ( Internal Security ) yari iyobowe n’umusore baherutse kwicira Darfur bamuroze witwaga Gapaya,  bahawe amabwiriza yo kugenzura nyakwigendera kugirango ye gutoroka.
Ikindi bari bashinzwe kugenzura ko abasirikare bari bashinzwe kwica (kurasa) batari bufatwe cyangwa ngo babonwe na bagenzi babo (abandi basirikare batari bazi icyo gikorwa) ibyo bita  “Friendly Fire”.
Amakuru avuga ko abarashe nyakwigendera Kabera baturutse mu basirikare bashinzwe kurinda Kagame “Republican Guard”.
 
Amazina y’abakoze operation yanyuma yo kwica Kabera Asiel
 
Maj Silas Udahemuka yahaye amabwiriza Capt Mupenzi Aloys n’abandi basirikare babarizwaga mu gashami gashinzwe iperereza mu basirikare bashinzwe umutekano wa Kagame.
Abo basirikare bashinzwe kurinda Kagame (Republican Guard)  bafatanyije n’abandi bahoze bashinzwe kurinda (escorts ) Gen Jack Nziza,  bazwi ku mazina ya Sekoko na Gapere,  ariko uwarashe akaba ari Capt Mupenzi Aloys ubu ubarizwa mu kigo gishinzwe gutanga indangamuntu .
 
Amakuru atugeraho yemezako ibiro bishinzwe iperereza ku byaha muri polisi  (CID ) byakoze iperereza bigaha Report uwahoze ari komiseri Generali wa Polisi ariwe Gen Frank Mugambaje, report ikaba yari isinyweho na Col Bayingana isobanura abishe nyakwigendera n’uburyo igikorwa cyapanzwe kandi ikavugako ibyo byose byakozwe na mugenzi wabo wari ushinzwe iperereza rya Gisirikare (DMI ) Gen Jack Nziza,  kandi akaba yaranakoresheje inzego z’iperereza zitadukanye harimo n’abasirikare bashinzwe iperereza mu gisirikare gishinzwe umutekano bwite wa Kagame “Republican Guard”.
Muri iyo raporo kandi basabye ko Capt Mupenzi wirasiye ubwe Kabera,  hamwe Gen Jack Nziza wari ukuriye abishe Kabera,  bashyikirizwa ubutabera .
Iyo report Gen Mugambage hamwe na Col Bayingana Emmanuel baje kuyishyikiriza Gen Kayumba Nyamwasa wari umugaba mukuru w’ingabo kugirango afunge abo basirikare bari kwisonga ry’icyo gikorwa.
 
Amakuru atugeraho aturutse ahantu hizewe yemezako nyuma yaho Gen Frank Mugambage hamwe na Gen Kayumba bafashe icyemezo cyo gutanga amabwiriza yo gufata bakanafunga Gen Jack Nziza na  bagenzi be kubera gupanga no kwica Asiel Kabera,  Perezida Kagame ubwe yihamagariye Gen Kayumba kuri telefoni ye yisecyesha amuha amabwiriza ko yareka gufunga Gen Nziza ngo ahubwo bari bubiganireho impamvu Nziza yakoze kiriya gikorwa.
 
Ibi bikaba byarakurikiwe n’ikiganiro ku mugoroba w’uwo munsi kuri Television gisobanura ko Nyakwigendera Asiel Kabera ngo yishwe n’abacuruzi bagenzi be, kandi ko bazashikirizwa ubutabera
 
Gasasira

Published on Paul Kagame

Comment on this post