Igitugu cya Kagame kirenze icya Habyarimana mu gihe gito cyane.

Published on by KANYARWANDA

Nk’uko twabibatangarije mu nkuru zacu zubushize bamwe mu bahoze ari inkoramutima za Perezida Kagame basohoye icyegeranyo cyerekana uburyo perezida Kagame amaze kugira igitugu kirenze icya Habyarimana mu gihe gito amaze k'ubutegetsi .
 
Aya ni amagambo aherutse gutangazwa na bamwe mu bahoze ari inkoramutima za Kagame bakaba baranagize uruhare runini mu guhirika ingoma ya MRND, ariko igitangaje nuko na none baje kww’isonga y’ukugaragaza amafuti n’igitugu bikomeje kuranga agatsiko ka bagenzi babo kari ku butegetsi, karangajwe imbere na Perezida Kagame.

Mu nyandiko ndende (dufitiye kopi) yashyizweho umukono na Gen Kayumba wahoze ari umugaba mukuru w’ingabo akaba na Ambasaderi w’u Rwanda mu Buhinde, Col Karegeya wahoze ari maneko mukuru w’u Rwanda, Dr. Rudasingwa Theogene wahoze ari umunyamabanga mukuru wa FPR, Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, akaza no kuyobora ibiro bya Perezida Kagame na Gahima Gerald wahoze ari umushinjacyaha mukuru wa Repubulika , na Perezida w’Urukiko rw’ikirenga wungirije,
 
aba bagabo bose bari abasangiragendo ba Kagame, bose ubu babarizwa mu buhungiro, bagaragaza ko igitugu cya Perezida Kagame kimaze kurenga kure ikingoma barwanyaga ya MRND. Bavuga ko bizerega ko barwanya igitugu cya Habyarimana, ariko ngo ikibabaje nuko mugenzi wabo yashimuse Intego za FPR yari ifite, kuburyo kugeza ubu ibibi yarwanije bimaze gukuba inshuro nyinshi cyane kurenga iby’ingoma ya MRND.
 
Nubwo badahakana uruhare rwa Perezida Kagame mu kwiyubaka k’u Rwaanda nyuma ya jenoside,  nk’uko abanyamahanga bakunze kubivuga nk’iterambere ry’ubukungu, isuku, imyubakire mu mujyi wa Kigali n’ibindi byinshi, ariko basanga ibi byose bidakwiriye kwitirirwa Perezida Kagame wenyine ahubwo ari iterambere umuntu yakwitirira abanyarwanda  hamwe n’abaterankunga bashyigikiye abanyarwanda muri rusange kugirango biyubake bakimara kuva mu makuba ya jenoside yo mu 1994.
 
Kuribo nubwo bashima ibimaze kugerwaho ariko nanone bavuga ko nabyo ari ubufatanye bw’abanyarwanda bose, bitakagombye kuba iturufu rya Kagame yo kuniga uburenganzira bw’ibanze bw’abanyarwanda n’igitugu cy’indenga kamere, ndetse kirimo no kwica no gufunga abatavuga rumwe nawe. Bakomeza bavuga ko na Habyarimana  barwanije yari afite iterambere ndetse n’ibyiza byinshi yakoreye abanyarwanda ndetse na nubu tukigendaho, ariko kubera  igitugu cye no kutihanganira amashyaka abatavuga rumwe nawe, ntibyabujije ko abanyarwanda bishyira hamwe, bakumurwanya ngo bahirike ingoma ye.
 
 
Inzego zose zasimbuwe n’umuntu umwe Kagame
 
Bakomeje  bagaragaza uburyo perezida Kagame akomeje guhindura inzego zose z’igihugu (harimo ubutabera, Inteko ishinga amategeko n’urwego nyubahiriza tegeko, n’igisirikare) akalima ke, ku buryo igihugu kiyobowe  na Kagame n’agatsiko ke.
 
Iyi miyoborere itandukanye cyane n’amahame ya demokarasi imufasha kwirenza nta nkomyi abo adashaka, cyangwa undi wese ufite ibitekerezo bitandukanye n’ibye, kuko ntarundi rwego ruba rusigaye rushobora kumurenganura.
Byatumye bibaza niba umuntu yakwicara akarebera ako karengane kose, n’uburyo inyungu z’igihugu zasimbujwe iz’abantu kugiti cyabo. Aha rero bibajije ibibazo byinshi: Ese umuntu yakoresha imbunda mu guhirika ako gatsiko kamaze kworeka igihugu cyose?
Bibaza kandi uramutse usanze imbunda zihitana inzirakarenga nyinshi, n’iki kindi wakoresha mu kubohora igihugu?
 
Ishyaka rimwe rukumbi FPR.
 
Nk’uko bakomeje kubigaragaza muri iyi nyandiko yabo FPR Inkotanyi ifata imbunda ngo ihirike ubutegetsi bwa MRND yanengaga igitugu ni imiyoberere mibi  Leta basimbuye yakoreshaga mu kuyobora abanyarwanda,  ariko igitangaje nuko nyuma y’igihe gito FPR imaze gufata ubutegetsi, yahise yirenza abantu bose itavugaga rumwe nayo, Kagame afata iya mbere kwirukana no gutoteza uwahoze ari Ministiri w’intebe bwana Faustin Twagiramungu n’abagenzi be kubera ko bari batangiye kunenga ubuyobozi n’imiyoborere ya FPR na Kagame.
 
 
Igitugu cya Kagame cyatangiriye mu ishyaka rye kuburyo ibyemezo n’ibitekerezo ishyaka rigenderaho ari iby’abantu bake bari hafi ya Kagame k’uburyo babanza kubyigaho ubwabo bakabizana mu ishyaka bategeka abanyamuryango ba FPR kubyemeza.
Igitugu cyivugwa muri FPR ubwayo cyangwa gikorerwa abatavuga rumwe nayo bitandukanye kure n’intego FPR yatagiranye kuva ikivuka muri za 1979 icyitwa RANU, intego zayo zikaba zari ubumwe n’ubwiyunge nyabwo, guca akarengane, gutanga Demokarasi isesuye hamwe n’iterambere ku baturage bose, nta kuvangura.
 
Berekanye uburyo FPR yazunguye MRND ikanayirusha igitugu kuburyo amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi (opposition) nyayo nka MDR, FDU Inkingi, PS Imberakuri na Green Party yimiriwe mu rubuga rwa politiki yo mu Rwanda, iyabuza umundendezo, amwe arayasenya burundu, ayandi afunga abayobozi bayo, abandi arabarasa ku buryo mu gihe gito Kagame amaze ku butegetsi amaze kwica abanyapolitiki batavuga rumwe nawe benshi ugereranyije nabo MRND yishe
 
Bakaba baraboneyo umwanya wo gusobanura uburyo Perezida Kagame yaranzwe no kwica bagenzi be kuva FPR ikiri mu ishyamba kugeza amaze gufata ubutegetsi, akanashyiraho kugaraguza agati abatavuga rumwe nawe, batanga urugero rw’ukuntu yagambaniye, akanica urubozo uwahoze ari Perezida wa Repuburika Pasteur Bizimungu, agahiga Twagiramungu Faustin wahoze ari Ministiri w’intebe n’abandi benshi bagiye bicwa ku mabwiriza ye, abandi bakaburirwa irengero.
 
Kagame akoresha inkota yo kwica no kwigizayo abamunenga kugirango agume ku butegetsi
 
Zimwe mu ntwaro bagaragaje Kagame akunze gukoresha kugira ngo anige abamunenga n’ukwica no gutera ubwoba abanyamahanga cyangwa abanyarwanda bagerageje kumunenga cyangwa batavuga rumwe nawe. Batanze urugero rw’imiryango iharanira uburengazira bwa muntu, itangazamakuru  na sosiyete sivili uburyo batewe ubwoba, baricwa abandi bakaba bakomeje gutotezwa kubera kunenga igitugu cya Perezida Kagame.
 
Batanze ingero z’abanyapolitiki bagiye bafungwa bitemewe n’amategeko, abandi  bakazira ibitekerezo byabo nka Perezida Bizimungu, Col Karegeya, Ntakirutinka, Kalisa Alfred, Col Stanislas Biseruka, Ingabire Victoire na Me Ntaganda Bernard, banagaragaza abandi banyapolitiki nka Cyiza Augustin na Dr Leonard Hitimana hamwe n’abandi benshi bagiye bicwa ku mabwiriza ya Perezida Kagame, kubera kutavuga rumwe nawe .
 
Bananenze uburyo Kagame akurikirana abanyapolitiki bamuhunze akabatsinda mu bihugu bahungiyemo nka Col Lizinde, Minisitiri Sendashonga hamwe na Gen Kayumba yashatse kwica Imana igakinga ukuboko.
 
Mu gihe kitarenze amezi atatu Kagame yagaragaje icyo aricyo ubwo yarasiraga  Gen Kayumba muri Afurika yo epfo, akica umunyamakuru Jean Leonard Rugambage, yica urwagashinyaguro umusaza Semadwinga  Denis  na Andereya Rwisereka Kagwa, Visi Perezida wa Green Party wakorewe iby’agashinyaguru, yicishijwe ibyuma .
 
Sibyo gusa muri icyo gihe yafunze ibinyamakuru bibiri byonyine byigengaga mu Rwanda Umuseso n’Umuvugizi , afunga abanyamakuru babiri b’ikinyamakuru Umurabyo , abandi nabo barahunga kubera inyandiko bandikaga zinenga ubutegetsi bwe, bityo aba arangije itangazamakuru ryigenga mu Rwanda.  Perezida Kagame akaba ari kwisonga ry’abaperezida bazwiho kuniga itangazamakuru ku rwego rw’isi.
 
Amashyaka nka FDU Inkingi  bayahimbiye ibyaha by’ingengabitekerezo kubera gushaka kuvugisha ukuri ku byabereye mu Rwanda, naho ishyaka PL naryo bakaba barigeze kurirega amacakubiri kubera gushaka kurengera abacitse ku icumu. 
 
Imyiryango mpunzamahanga irengera uburenganzira bw’ikiremwa muntu  yatotejwe n’inzego z’umutekano za Perezida Kagame kuburyo benshi bagiye bahura n’ibibazo bitadukanye bazira kunenga ubutegetsi bwe.
 
 
Umutungo w’igihugu mu gufasha inzego z’umutekano kwica no gushimuta abatavuga rumwe na Kagame
 
Iyo nyandiko kandi igaragaza uburyo Perezida Kagame akomeje gushora akayabo kenshi gaturuka mu mu isoro y’abaturage hamwe n’inkunga y’amahanga mu kwica no gushimuta abatavuga rumwe nawe batanga ingero z’ukuntu barasiye Gen Kayumba muri afurika yo epfo, bashatse gushimutira abanyamakuru Makeli Dominique, Gasasira J Bosco hamwe na Deo Mushayidi bashimutiye mu Burundi.
 
Intambara zari zigamije ku gwizaho Kagame umutungo no kwerekana ubugabo.
 
Banatunze agatoki Perezida Kagame  kuba umuntu udashobotse kandi no kuyobora igihugu uko ashatse batanga urugero rw’ukuntu yafashe nabiPperezida Laurent Kabila nawe akarakara bigatuma afasha abataravugaga rumwe na Kagame, bityo kubera amatiku yari hagati ya Kagame na Kabila biba bitangije intambara ya kabiri ya Kongo n’u Rwanda yahitanye inzirakarengane nyinshi zaba iz’abana b’u Rwanda cyangwa abanye Kongo.
 
Sibyo gusa banagaragaje uburyo iteka Kagame yaremaga imitwe y’inyeshyamba igamije kumuha uburyo yakwigwizaho umutungo wa Kongo yarangiza abayirwanye akabirenza cyangwa akabafunga kubera inyungu ze za politiki.
 
Kagame aheza abahutu ku butegetsi akoresheje ingengabitekerezo
 
Muri iyo nyandiko isobanura uburyo Perezida Kagame yize akanashyira mu bikorwa gahunda yo guheza ku butegetsi abahutu bajijutse, babashakira ibyaha nk’ibya shitani ku buryo na bamwe mu batarigeze bakora jenoside bayibatwererega abandi bakabahimbira icyaha cy’igengabitekerezo bityo agatoranyamo abamuhakwaho gusa, akaba aribo agira agakingirizo k’ubumwe n’ubwiyunge
 
Benenze iyo myitwarire yibasira ubwoko bumwe ikaba ari ntaho itandukaniye na iy’abamubagirije, bityo kubera gushaka kugundira ubutegetsi igihe kirekire, aba yigijeyo abana b’u Rwanda, bamwe abamarira mu magereza abandi abacira ishyanga .
 
Basomyi bacu ngibyo bimwe mu bigwi bya Perezida Kagame, tukaba tuzakomeza igice gikurikiraho  cy’iyi nyandiko mu nkuru zacu zitaha

 

 
Gasasira

Published on Paul Kagame

To be informed of the latest articles, subscribe:

Comment on this post