INZARA IRAGARIKA INGOGO MURI RUTSIRO-ABAHUTU BATSWE AMASAMBU BAYAGIRA IBIKINGI

Published on by KANYARWANDA

Muri macye rero iyi nkuru nyikuye ku rundi rubuga rwa internet ,
ndavuga nti reka nyizanire ba bacuti banjye dusangiye urubuga " iwacu1.com " .
ni imwe muri nyinshi z'akababaro abaturage bo mu Rwanda bahura nako kagendanye no kwicishwa inzara n'ibindi bibi byinshi.

Ntabatindiye rero wa mugani w'Indamutsa nimwihere amaso :

Inkuru yashyizwe kuli internet na Pierre Misago.

Muraho banyarwanda bavandimwe, mbera na mbere mbanje kubifuriza umwaka mushya muhire wa 2010.

346-Babaho-nta-jambo.jpgMuri make rero ejo ku cyumweru kuwa 3/1/2010 mu makuru yanyuze kuri radio Rwanda saa moya z'umugoroba; mu gice cy amakuru cyitwa IBIVUGWA IWACU; umunyamakurukazi witwa Kanyumba Beyata uhagarariye ORINFOR mu turere twa Karongi na Rutsiro, mu nkuru ye ijyanye n'ivugurura ry'ubuhinzi ry'ahitwa Manihira muri Rutsiro yatangiye agira ati: Iyo abaturage baho hantu bumvise ko hari umunyamakuru ugeze muri ako karare baza biruka kugirango bamugezeho akababaro kabo batewe n'inzara bafite kubera ibyiswe ivugurura ry'ubuhinzi muli ako Karere. Mu bumvikanye muri icyo kiganiro harimo umubyeyi witwa Musabyimana Madelena wagize ati turashonje rwose kubera ko imilima yacu badutegetse kuyigurisha ati ahantu hari ubutaka bwiza twahingaga ibirayi ubu bahateye icyayi, ati barazaga bakaduha amafranga y'intica ntikize ingana n'ibihumbi 600 kw' isambu ingana na hegitari kandi irimo inzu, ati kandi ntibigeze batwereka ahandi dutura none ayo mafranga twarayamaze twirirwa bamwe tubungera dusabiriza. Yagize ati kandi aho bamwe basigaranye hatatewe icyayi babujije abaturage kuhatera ibijumba kandi byari bimwe mu biribwa biramira abaturage muli ako karere. Ngo no kubashakaga guhinga muli iyi minsi barababujije ngo babategekako bose bazatangira guhingira rimwe mu kwezi kwa kabiri kandi bagahinga ibiribwa abayobozi bazabahitiramo. Ikindi yavuze ni uko ngo babategetse gutema intoki ngo bababeshya ko zirwaye indwara ya kirabiranya, ngo ahubwo ari ukugirango insina zicibwe muli ako karere. Ngo uwatindaga gutema urutoki rwe ngo bamucaga amfranga 5000.

Umunyamakuru yarangije abaza umuyobozi w'akarere ka Rutsiro ngo agire icyo avuga kuli ibyo bibazo yagize ati: Twafashe amasambu y'abaturage tuyaha abahinga icyayi, amasambu y'abaturage yagurwaga hagati ya 600.000 na 1.000.000 bitewe n'uko isambu ingana. ati ibyo twabikoze duteganya ko abaturage bazajya bakora muli icyo cyayi bagahembwa amafranga 600 (1.05 mu madolari) ku munsi akaba aribyo bibatunga.

Mu byukuri rero ibyo ntibyagenze gutyo kuko abaturage bashonje, kandi babuze kivugira mu gihe bafite abiyita intumwa zabo kandi bakabihemberwa.

Ngayo nguko mukomeze mugire umwaka mwiza bavandimwe; uwashobora kugira icyo akora kugirango akababaro k'abaturage kagabanyuke yaba akoreye Imana.

Published on politics

Comment on this post