KAGAME NA BILL CLINTON KUKIBAZO CY'URUPFU RWA HABYARIMANA NA JENOSIDE Y'ABAHUTU MURI CONGO

Published on by KANYARWANDA

#cg_msg_content #yiv325837200 .yiv325837200ExternalClass #yiv325837200ecxyiv341352821 .yiv325837200ecxyiv341352821ExternalClass #yiv325837200ecxyiv341352821ecxyiv1913944272 div { }

AMERIKA MU KIBAZO CY’URUPFU RWA HABYARIMANA

                                                                                                                   8 Nzeri 2010

"Monsieur Edward Mulindwa" <mulindwa@look.ca

 

Umunsi Bill Clinton yururuka mu ndege ku kibuga cy’i Kigali muri Werurwe 1997 agenzwa no kubonana n’incuti ye Pawuro Kagame, abaturage ba Amerika n’ab’ahandi hose ku isi bibwiye ko yari azanywe n’impamvu z’ubugirampuhwe. Nyamara rero bari bibeshye! Bill Clinton yari ahangayikitse cyane kubera ko ibanga rikomeye ry’amahano yabaye mu Rwanda ryari ryavumbuwe.  Uwo munsi, Clinton yavuze ijambo riconze neza cyane, ariko yatatiye ikimuri ku mutima maze yibagirwa no guhingutsa ijambo “jenoside” aravuga ati “Uko muri hano, cyane cyane abenshi muri mwe mwabuze abo mu miryango yanyu, mushobora kubona ko ari ibintu bitangaje, ariko abantu nka njye bari biyicariye mu biro byabo uko iminsi isimburana, ntibumvise neza ikigero n’inkubiri by’ubugome butavugwa bw’isata yabatabitse mu nyenga”.

Uretse n’ibikubiye muri iryo jambo, ikintu gikomeye cyane ahangaha ni igihe yarivugiye: hari muri Werurwe 1997. Mbese aho muribuka ibyari byabaye mu minsi mike mbere y’iyo tariki, mu mpera z’ukwezi kwa Gashyantare1997? Yego, ni uko umucamanza wo mu Rukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwagenewe uRwanda ukomoka muri Ositarariya, Michael Hourrigan, mu ibanga rikomeye ry’iperereza ridasanzwe, yari yatahuye ko ari Kagame na Clinton barashe indege ya Habyarimana, bityo bakoma imbarutso y’amarorerwa yakurikiye ho. Michael Hourrigan yatinye gutangariza ku mugaragaro izina rya Clinton. Ariko ubungubu, nyuma y’imyaka 16 ishize kuva igihe cy’ayo mahano, mu kiganiro yatangiye kuri videwo ari mu gihugu cye Ositarariya, Hourrigan  yumva ko igihe kigeze maze ukuri kugatangarizwa isi yose.

Nuko rero, ukuri kwaje kwigaragaza gute? Hari ku itariki ya 26 Gashyantare 1997. Ubwo yari muri ambasade ya Reta Zunze Ubumwe za Amerika i Kigali, umucamanza wo mu Rukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwagenewe uRwanda (TPIR), Michael Hourrigan (ukomoka muri Ositarariya), akoresheje icyo bise « Terefone iturutse i Rwanda », yoherereje ubutumwa nyirabuja we wari i La Haye (mu Buhorandi), akaba Umushinjacyaha mukuru w’Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwagenewe uRwanda, Louise Arbour (ukomoka muri Kanada), agira ngo basangire ibyishimo by’uko hari amakuru akomeye cyane yari amaze gutahura. Uwo bitaga « Nyampinga » yasamajwe n’iyo nkuru, maze ahita ahamagara i New York ako kanya, agira ngo ayimenyeshe Umunyamabanga mukuru wa Roni, Kofi Annan. Dore rero ngo araterwa « Amazi y’ubutita » ! Kofi Annan yari amaze imyaka ibiri amenyeye i Kigali, mu biro by’uwari minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’uRwanda icyo gihe, Yohani Mariya Ndagijimana, ko ari Bill Clinton watanze amabwiriza yo kwica Habyarimana, kandi yari yarizerye ko iyo nkuru itazigera ishyirwa ahagaragara. Kofi Annan yahise ayimenyesha Madeleine Albright, minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Clinton wari waratoye Annan ngo abe Umunyamabanga mukuru wa Roni asimbura Boutros Ghali « wagiranaga agakungu n’Abafaransa ». Madeleine Albright ntiyatindiganyije yahise asanga perezida mu biro maze aramubwira ati “Bwana Perezida, igikorwa cyacu cyo kwirukanira Abafaransa mu mahano yo mu Rwanda cyatahuwe. Abagenzacyaha b’Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwagenewe uRwanda (TPIR) bavumbuye ko ari twe twahanuye indege yakorewe mu Bufaransa ».

Icyo gihe hafashwe umugambi w’igihe kirekire wo kuzinzika iyo nkuru: Louise Arbour yahawe amabwiriza yo kwirukana umushinjacyaha w’Urukiko TPIR, Michael Hourrigan, no kunyonga  anketi ye. Kofi Annan yahawe amabwiriza yo kohereza mu Rwanda Michael Hall wo muri Serivisi za Roni zishinzwe umutekano, kugira ngo akore ku buryo Michael Hourrigan yava mu Rwanda vuba na bwangu. Ikindi kandi, Bill Clinton yahaye Madeleine Albright amabwiriza yo gukanda abacamanza b’Urukiko TPIR no kubabuza gukora anketi ku gatendo kabaye imbarutso ya jenoside yo mu Rwanda: ihanurwa ry’indege ya Habyarimana. Mbese ayo mategeko yose yo kwikingira yari ahagije kugira ngo Clinton agire umutima utuje? Igitekerezo cy’uko umunsi umwe azitwa “Umunyaterabwoba w’Umunyamerika” cyamubuzaga amahoro maze akagira ati “Nta mutangabuhamya n’umwe ugomba kurusimbuka”. Ubungubu umwe mu bakozi bakuru bo mu Biro bya Clinton aribuka ko yamwumvise avuga ngo “Nta n’umwe ugomba kumenya ko nahanuye Habyarimana”. Bill Clinton yashatse kubonana ako kanya na Pawuro Kagame, ishumi ye mu iterabwoba. “Ni byo Bwana Perezida”, nguko uko Madeleine Albright na Suzan Rice bamusubirije icyarimwe nk’abanyeshuri imbere ya mwarimu.

Hashize iminsi mike, Bill Clinton yageze ku kibuga cy’i Kigali mu Rwanda, nuko nyuma y’ijambo rye ry’urukozasoni, ategeka Pawuro Kagame kwica abantu bose bashobora kuba bari bafite icyo bazi ku iyicwa rya Habyarimana, ahereye ku bari bavuzwe muri raporo Hourrigan yari amaze gushyikiriza Louise Arbour i La Haye mu minsi mike ishize. Kuva ubwo hatangiye amateka maremare y’ubuhotozi bwibasiye abantu mu mpande zose z’isi kandi kuri buri munota. Mu byumweru bike byakurikiye, ni iyo Roho Mbi y’izinzika ryategetswe na Bill Clinton yahotoreye i Nairobi muri Kenya, Seti Sendashonga na Tewonesiti Rizinde bafashije gatumwa za Clinton guhanura indege ya Habyarimana. Vuba aha kandi, Bill Clinton yagiriye Kagame inama yo guhotorera muri Afurika y’Epfo Jenerari w’Umunyarwanda Fawusitini Nyamwasa. Ihotora rye rimaze gupfuba, Clinton yihutiye kujya muri Afurika y’Epfo kubashyira ho igitugu ngo na byo babizinzike.

Ariko se, Bill Clinton yishoye ate mu bikorwa by’iterabwoba yikingikirije Kagame? “Umunsi ‘Urukuta rw’Intambara ya bucece” rwarindimurirwaga i Beririni mu mwaka wa 1989mu birori by’urugera, perezida w’uBufaransa, Farasisiko Mitterrand, ntiyari azi ko uBufaransa ari bwo bwari butahiwe kwibasirwa  n’Ingoma ya Amerika y’igihangange. Nyuma y’imyaka 20 kuva icyo gihe, isura y’iyo “Ntambara yo mu mwijima” Amerika yashoje ku Bufaransa ikura ibikoba umuntu wese: abantu miriyoni 12 bo mu bihugu bivugwa mo igifaransa bararimbuwe, biyongera ku ba jenoside yo mu Rwanda yemejwe ityo. Kandi ibitambo by’iyo ntambara ni Abirabura bo muri Afurika. None se, ibyo ni bande babimenye? Baba se barabimenye ryari? Nyamara, ku bw’ibyago bye, umuntu  wasesekaje bwa mbere iyo nkuru y’urukozasoni ku rubuga ni ya Ntwari yacu y’Umwirabura, Jenerari Colin Powell.

Byose byatangiye ku itariki ya 25 Ugushyingo 1987 muri California, ku dusozi twa Santa Ynez na Santa Barbara,  mu gikingi cya perezida Ronald Reagan. Uwo Jenerari yari yishimiye kumenyesha shebuja ko “Intambara ya bucece” barwanaga n’Abarusiya yarangiye. “Bwana Perezida, abategetsi bo muri Klemlin nta ngufu bagifite zo gukomeza ibirindiro byabo; minisitiri wacu w’Ingabo, George Shultz, ejo yageze ku bwumvikane n’Abarusiya ku byerekeye intwaro za kirimbuzi”. Mu byishimo byinshi, perezida yahaye Jenerari indi nshingano yo gushaka umwanzi wabo wundi bagombaga kurwanya. Uwo mwanzi mushya rero yabaye igikingi cy’uBufaransa muri Afurika. Umutungo wa Kongo basanze uri mo ubukungu bw’ingirakamaro cyane bagombaga kwigarurira ku buryo bwose, hari mo n’ubwa jenoside.  Abonye ko ubutegetsi bw’i Washington bushyize ho “Urunyiriri Rushya” [isi yose igomba kugendera ho], perezida w’uBufaransa, Farasisiko Mitterrand, yasanze hari mo umutego noneho yiyemeza gufata ingamba zo kuwirinda no kuwamurura. Ni bwo yatumiye ba perezida bose b’ibihugu bya Afurika uBufaransa bufite mo ijambo, bahurira i La Baule (mu Bufaransa), nuko abategeka guhindura imitegekere yabo bakayiganisha mu nzira ya demokarasi. Ibyo byari bigamije gukosora icyo Sarkozy yaje kwita “Amafuti y’uBufaransa” igihe yavugiraga ijambo ryo kwihohora ku Ngoro y’Urwibutso rwa Jenoside ruri ku Gisozi (mu Rwanda) muri Gashyantare 2010. Yabigize ari ukubahiriza ibyifuzo bya Bwana Kouchner, minisitiri we w’Ububanyi n’amahanga wigize incuti ya Kagame.

Nyamara ntacyo yari akiramiye, igihe cyari cyararenze! Ubutegetsi bw’i Washington ntibwari bwitaye kuri demokarasi yo muri Afurika, ahubwo bwari burangamiye umutungo kamere utagira ingano uri mu butaka bwa Kongo.

Bill Clinton yatorewe kuba perezida ku kibariro nyacyo kandi agira n’abafasha bahwitse. Nyamara ariko yakoze ikosa rikomeye cyane ryo guhita mo umuntu utagira agashuri kandi wahoze ari Kadogo: Pawuro Kagame. Ku itariki ya 1 Ukwakira 1990, kuko perezida Habyarimana yari yanze gutatira Abafaransa, abagaba bukuru b’Ingabo za Amerika(Pentagon) bafashe icyemezo cyo gutera uRwanda bambukiye mu Buganda, nuko bikingikiriza inyeshyamba za FPR/Inkotanyi. Kuri uwo munsi, perezida w’uRwanda, Yuvenari Habyarimana, yari ari i Washington, nuko minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ya Reta Zunze Ubumwe za Amerika imusezeranya kumuha ubuhungiro, akabuhanjura kurekura ubutegetsi bwose akabuhereza FPR/Inkotanyi. Perezida yanze ubwo buhanju bw’ubuhungiro maze agaruka mu Rwanda. Kuva mu Kwakira 1990 kugeza muri Mutarama 1993, abayobozi bakuru b’Ingabo za Amerika (Dick Cheney, Colin Powell [???]) bateye inkunga Kagame, bamuha ibyo yari akeneye byose kugira ngo atembagaze guverinoma y’uRwanda. Ariko kubera ko uBufaransa bwihutiye kohereza Ingabo zabwo mu Rwanda kugira ngo buhatire imishyikirano na demokarasi guverinoma y’uRwanda na FPR/Inkotanyi ya Kagame, Abanyamerika babonye ko bitazashoboka gutera Kongo igihe mu Rwanda hari kuba hari ubutegetsi bushingiye kuri demokarasi. Abanyamerika bari bakeneye umwidishyi mu Rwanda. Ni bwo rero bitabaje umupango wabo wa kabiri (plan B), uwo kumara ho abayobozi b’Abahutu.

Muri Nzeri 1993, Bill Clinton yahaye amabwiriza abayobozi bakuru b’Ingabo (Pentagon) n’abashinzwe serivisi z’iperereza (CIA) ngo bafashe Kagame kwica perezida w’uBurundi w’Umuhutu, Merikiyoro Ndadaye, uBurundi bukaba umuturanyi w’uRwanda n’umunywanyi w’uBufaransa. Ku itariki ya 23 Ukwakira 1993, Kagame yakoze ku gakundi ke k’abicanyi bajyana n’abakozi ba Seyiya (CIA) i Bujumbura. Icyakurikiye ho ni uko perezida Merikiyoro Ndadaye yahotowe bamushwanyaguje ibyuma, urwo akaba ari rwo rupfu Kagame yicisha ibitambo bye. Kagame amaze gusubira i Kampala nyuma y’iminsi mike akubutse i Bujumbura muri misiyo ya Sekibi, yakiriwe na Brian Atwood, Umuyobozi wa USAID, kugira ngo banonosore gahunda yo kwica perezida w’uRwanda, Yuvenari Habyarimana. Nk’uko umuranguruzi abyibuka ubungubu, Kagame yarajijinganyije, kandi ngo ukabona ko azi neza ko ijuru rizagwira uRwanda niba perezida Habyarimana yaragombaga kwicwa nk’Umurundi Ndadaye.

Nyamara Bill Clinton, abinyujije kuri ambasaderi we George Moose, yabwiye Kagame ko kwica Habyarimana ari bwo buryo bwonyine bwo gutsinda intambara vuba. Ikigereranyo cy’abanetsi ba Seyiya (CIA) cy’abantu ibihumbi 50 bari kwicwa nyuma y’urupfu rwa Habyarimana, cyari igitambo kidakanganye n’ikiguzi giciriritse cyo kurangiza urubanza rwari rufite ingingo n’ishingiro. Abayobozi b’Ingabo za Amerika (Pentagon) basezeranyije Kagame ko bazamuha ikintu cyose azakenera, hari mo n’ubutasi n’inkunga ya gisirikari.

Kagame yemeye ubwo bwiyahuzi (urucambwe) no kwigereza ho, nuko atumira Rizinde na Kanyarengwe, Abahutu bombi bahindutse inyeshyamba kandi mbere bari abanywanyi ba perezida Habyarimana, kugira ngo bamufashe gupanga uko bazamwica. Kanyarengwe yatanze igitekerezo cy’uko uburyo bwiza ari ukuzahanura indege ya Habyarimana, naho Rizinde abahitira mo ahantu heza ho kuzayihanurira: ku gasozi ka Masaka, mu nkengero z’ikibuga cy’i Kanombe. Mu Kuboza 1993, Kagame yongeye kubonana na Brian Atwood, Prudence Bushnell na ambasaderi w’Amerika George Moose. Umwe mu bayobozi bakuru ba FPR/nkotanyi uri mu buhungiro aracyibuka ko Kagame yabatumye ati “Muzabwire Clinton ko nkeneye amafaranga n’intwaro”. Koko rero, Bill Clinton, abinyujije i Kampala, yoherereje inyeshyamba za Kagame buri kintu cyose: amafaranga, abarwanyi, abatasi, n’intwaro. Byose byagemurwaga n’indege zo mu bwoko bwa C130 Hercules. Amanyenga yo mu rwego rwa Poritiki yo kwica Habyarimana yateguwe na Yoweri Museveni, abisabwe na Clinton. Perezida wa Tanzaniya Hassan Mwinyi na we yemeye kwinjira mu bugambanyi, maze perezida Habyarimana ahatirwa kujya i Dar-Es-Salaam ku itariki ya 6 Mata 1994, mu nama y’umuziro. Ntazigera agaruka mu rugo ari muzima.

None se, uwo munsi byagenze bite? Ku itariki ya 6 Mata 1994, Bill Clinton yategetse abayobozi ba gisirikari (Pentagon) kohereza abasirikari 450 i Burundi gufasha abakozi ba Seyiya bari mu Rwanda kurangiza neza iyicwa rya Habyarimana. Uwo munsi  mu gitondo, Madeleine Albright, ambasaderi wa Clinton muri Roni, yategetse Jenerari Roméo Dallaire (ukomoka muri Kanada) wari umukuru w’Ingabo za Roni mu Rwanda, ngo yorohereze FPR/Inkotanyi n’abakozi ba Seyiya (CIA) kujya mu cyanya cy’Akagera mu modoka za Roni, kugira ngo bacunge ihindukira ry’indege ya Habyarimana nimugoroba ivuye muri Tanzaniya, noneho ngo baze kubimenyesha ikipi  y’abaterabwoba bari ku gasozi ka Masaka ngo  bitegure kuyihanura. Uwo munsi kandi, perezida w’uBuganda, Yoweri Museveni, yahawe na Bill Clinton amabwiriza  yo gukora ibishoboka byose kugira ngo Habyarimana aze kugaruka i Kigali bwahumanye.

Saa mbiri n’umunota umwe za nimugoroba, abatasi ba Seyiya (CIA) babonye indege ya Habyarimana iguruka hejuru y’icyanya cy’Akagera maze bahita babimenyesha Kagame ku gicumbi cye ku Murindi, bahamagara abasirikari b’Abanyamerika bari bakambitse ku kibuga cy’indege i Bujumbura, ndetse bateguza na ambasaderi w’Amerika mu Burundi, Robert Krueger, ngo yitegure ko hashobora kuba ho akandare mu Rwanda. Kuva ku gicumbi cye ku Murindi, Kagame yohereje kuri radiyo ubutumwa abugeneye agakundi k’abaterabwoba bari babundamye ku gasozi ka Masaka ngo bitegure “Akazi k’Umufuka Wirabura”.

I Washington, Bill Clinton yari yicaye mu biro bye ategereje “Inkuru Nziza”. I Kigali, Jenerari Roméo Dallaire ukomoka muri Kanada yacomokoye terefone ze maze arazimira, mu gihe yari ahugijwe no kuganira n’abayobozi ba Seyiya (CIA). Saa mbiri na 21 z’umugoroba, indege igeze hafi y’ikibuga cy’i Kigali, umuderevu wa Habyarimana, ukomoka mu Bufaransa, yohereje ubutumwa bwa radiyo ku munara w’ubugenzuzi, maze  bamuha uburenganzira bwo kururutsa indege ku butaka. Ariko mu gihe cyo kumanuka igana umuhanda wayo ku kibuga, indege ya perezida yarashwe ibisasu bibiri byo mu bwoko bwa murondanyi (missiles).

Nta n’umwe mu bari bayiri mo warokotse.
Inkuru nziza yagiye nk’umurabyo no mu Ngoro Yera ya perezida wa Amerika (White House), nuko Antoni Lake, umujyanama wa Bill Clinton mu by’umutekano w’igihugu, ahita yinjira mu biro bya perezida ati “Bwana Perezida, twagakoze; Kongo izaba iya Amerika”.  Hashize iminota mike, Robert Flaten, ambasaderi wa Amerika wari mu Rwanda icyo gihe, yari kuri terefone ahamya ukuri kwa raporo. Hari ibyishimo mu Ngoro Yera, naho ari “Umunsi w’Agahinda” ku ruhogere “Champs Élysées”. Intego y’imena yari iyo kwirukana uBufaransa muri Kongo no kwigarurira umutungo w’ubutare wayo utagira uko ungana. Bill Clinton yemeye gufasha inyeshyamba za Kagame, ari uko uyu na we yemeye kuba igikoresho cya Reta Zunze Ubumwe za Amerika mu gutera Kongo no guhirika guverinoma ya Mobutu wakungikanaga n’Abafaransa. Muri Werurwe 1997, Clinton yahagaze ku kibuga cy’indege i Kigali maze ahavugira ijambo ry’urukozasoni. Nuko rero, yikingikiriza Kagame maze atera Kongo, yica yo abantu miriyoni 8 hari mo n’Abasipanyoro, ahirukana Abafaransa, nuko asahura umutungo wa Kongo. Amagana n’amagana ya miriyoni z’amadorari zarigitiye mu mufuka wa Clinton, Kagame yiguriye ubwe indege ebyiri zihenze kandi yaguze ikizu kingana umusozi i London agifatanyije na Tony Blair.

Ariko muri Mutarama 2009, ubwo Obama yabaga perezida wa Reta Zunze za Amerika, Clinton na Kagame bari amashumi mu bicumuro, bahindutse abanzi mu Butabera. Uti kuki? Obama yategetse Kagame gufata Jenerari Rawurenti Nkunda w’Umunyekongo, hanyuma mu kwihimura Kagame agambanira kwica Obama, asaba inkunga Clinton na Tony Blair kugira ngo bazahanure indege ya perezida (“Air Force One”), mu buryo bumwe neza neza n’ubwo yakoresheje yica Dr. Alison Des Forges. Inkuru imaze kumenyekana, ubwo kandi na Obama yamugeze ho, Clinton yagombye kwishitura Kagame. Muri icyo gihe kandi, Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwagenewe uRwanda rwagaragaje abishe Habyarimana, none abo mu muryango we bagejeje ikibazo mu rukiko. Ikirego cyakiriwe n’urukiko rwo muri Oklahoma kiraka amadorari miriyoni 350 z’impozamarira kubera igikorwa kibi cy’ubwicanyi bw’iterabwoba cyabereye hafi y’ikibuga cy’i Kigali ku itariki ya 6 Mata 1994. Kandi Kagame ntashobora kuzapfa abonye ayo mafaranga.

Ariko Kagame yishe n’abandi bantu miriyoni 8 muri Kongo, hari mo n’Abasipanyoro, igihe yashozaga yo intambara kandi akigarurira igipande cyayo ku buryo bunyuranye n’amategeko, abibwiwe na Clinton. Hazagomba se amafaranga angana iki kugira ngo bahe impozamarira imiryango yose yiciwe abantu? Ni nde uzayariha, Clinton cyangwa Kagame? Umucamanza w’Umusipanyori we atekereza ko ari Clinton wakagombye kuyatanga. Umushyondori w’i Kigali ibyo yarabyumvise, kandi yiteguye kurega Clinton mu nkiko ubwo Hillary Clinton yatangiye kumuvuga nabi mu ruhame. Igihangange cy’i Kigali gihagaze neza mu birindiro bishobora kujegeza Amerika. Kandi koko yatangiye gukanga Reta Zunze Ubumwe za Amerika ku mugaragaro. “Abazungu (…), murabizi (…), Clinton yambwirije kwica Habyarimana (…), gutera Kongo (…), none ubu arashaka kunshora mu nkiko njyenyine (…). Nk’uko umwe mu bayobozi bakuru ba FPR/Inkotanyi ukora muri Serivisi z’iperereza za Kagame yabivuze, abanyaporitiki benshi bo muri Amerika amaherezo bazashyikirizwa ubucamanza baregwa iterabwoba Kagame naramuka afashwe: Bill Clinton, Madeleine Albright, Bill Perry, Colin Powell, Dick Cheney, George Bush, Suzan Rice, Brian Atwood, Antony Lake, John Shalikashvili, Pierre Richard Prosper, Robert Kruger, Kofi Annan, Roméo Dallaire, Louise Arbour, n’abandi benshi.

None se, ibya Kagame byo bihagaze bite? Yaba se ari umuntu w’umwere. Abacamanza benshi bo mu Busipanyoro batekereza ko Kagame ari umwere. Haramutse habonetse gihamya y’uko Bill Clinton yahaye Kagame amabwiriza yo kwica Habyarimana kandi akamuhatira no gutera Kongo, ubwo Kagame ntiyaba agishoboye gufatwa, kandi ubwishingire bwose ni Bill Clinton wabwirengera. Nk’uko amategeko n’ « Ihange  ry’Ubwambari » (Agency Theory) abiteganya, Kagame ni umwere kuko ibyo yakoze yabitegetswe na shebuja Bill Clinton, kandi ibyo Kagame afite ubushobozi bwo kubitangira gihamya.

N’iyo byabera mu mwiherero, urubanza ruzahanganisha Kagame na Clinton ruzahuruza abanyamategeko benshi bo hirya no hino ku isi. Kubera ko bizoroha kuburanira Kagame mu rukiko, gutsinda urubanza no gukura miriyoni z’amadorari muri Bill Clinton.  Nyamara mu minsi ya vuba aha, igihe yari i Toronto (muri Kanada), Bill Clinton yahakanye ko yaba yaragize uruhare mu marorerwa yabaye mu Rwanda. Ubwo se mama yavuze ukuri? Hashize ibyumweru bike mbajije umwe mu bahoze ari abajyanama ba Clinton mu by’amategeko ngira nti “Musubiza iki abacamanza b’Abasipanyoro bateganya kuzafatisha Clinton bamurega iterabwoba mu Rwanda no muri Kongo mu mwaka wa 1994 bashingiye ku ‘Ihange ry’Ubwambari’?” Yaransubije ati “Urabizi se? Amahange ntagira uko asa, ariko mu rukiko ho basaba intangamugabo”.

Nyamara, hashize imyaka umucamanza w’Umufaransa Jean Louis Bruguière ambwiye ko hari ibimenyetso bihagije byerekana uruhare rwa Bill Clinton mu rupfu rwa Habyarimana. Umwunganizi ukomoka muri Ositarariya akaba yari n’Umushinjacyaha mu Rukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwagenewe uRwanda, Michael Hourrigan, yahamije raporo y’uwo mucamanza. Uwahoze ari Umushinjacyaha mukuru w’Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwagenewe uRwanda, Carla Del Ponte (ukomoka mu Busuwisi), na we yahamije ko Clinton yabigize mo uruhare. Kagame ubwe yumvise neza amakuba amutegereje, none ngo yaba yiteguye gusuka ukuri kose hanze kugira ngo akize amagara ye. Kandi n’uwahoze ari ambasaderi wa Amerika mu Rwanda, Robert Flaten, yahamije ko abasirikari ba Reta Zunze Ubumwe za Amerika bari bakambitse ku kibuga cy’i Bujumbura ku itariki ya 6 Mata 1994. Ni nde wabohereje yo, bakoraga iki mu gihugu cy’igikingi cy’uBufaransa, ni kuki bari yo kuri uwo munsi rwose?

“Nta n’umwe uzi itariki Bill Clinton azafatirwa, ariko Umucamanza w’Impangare wo mu Busipanyoro yiteguye kuzahungabanya Amerika igihe icyo ari cyo cyose mu minsi itari kure cyane”.

 Irango:

Urukiko nyagihugu (Audiencia Nazionale), Madrid, Ubusipanyoro

Urukiko rukuru rw’Iremezo (Tribunalde Hautes Instances), Paris, uBufaransa

PS : Twashimira umuntu wese watumenyesha uwaba  yarakusanyije aya makuru, ngo adusobanurire aho yaba yarayavanye, kandi niba afite na gihamya z’ibyo yanditse mo byose

Published on Rwanda Genocide

Comment on this post