RWANDA : NYUMA YA VICTOIRE INGABIRE KAGAME YATEGETSE NGOGA GUSHAKISHA RUSESABAGINA

Published on by KANYARWANDA

Amakuru ubu avugwa cyane n'ay'ifatwa n'ifungwa ry'umutegarugori INGABIRE VICTOIRE, icyaha ashinjwa akaba ari ugushaka gushinga umutwe wa gisilikare wo guhungabanya umutekano wa kagame, icyo akaba ariko twita icyaha gishyirwa kumugaragaro ariko mu byukuri ikizwi kandi kigaragara , ni uko Madame Ingabire azira politique, akaba yaragaragaje ububwa n'akarengane FPR ikomeje gukorera abanyarwanda bomu bwoko bwose, ubu rero Kagame akaba yarenze umurongo wo kumuheza mu buroko aho adashobora kubona izuba cyangwa ngo asurwe n'umuntu uwo ariwe wese, nirwo rukuta kagame yavuze mbere yo gukora ikinamico nkirya Bushombe ngo arimo yiyamamaza; ubu Ingabire yashakiwe umushinja mazebakoresha tekinike bakoresha muri Gacaca bakaba bayishyize no mu kitwa inkiko! Birababaje: Kubona Ingabire Victoire agezwa imbere y'ingirwabacamanza , agashyirwa kukarubanda arimo amapingu nkaho ari Bin laden ! None se kubona ingabire iyosobanura imbere y'abo bamotsi arimo amapingu bisobanura iki? Nta hantu na hamwe ku isi umuntu ajyanwa imbere y'abacamanza arimo amapingu, ikindi gitangaje, nta gufata ibandi, ifunzwe kubyera ibyaha byayo akaba ariyo ijya gushinja! Ntabwo byemewe ko imfungwa itanga ubuhamya mu rukiko rwashyizweho n'uwifunze kuko icyo gihe ivuga ibyo uwayifunze ashaka! Ibiba mu Rwana ni agahomamunwa! Nyuma ya Ingabire rero ngokagame arifuza gufungira mu kato Rusesabagina! Kugeza ubu kagame yababajwe ni uko Leta z'ubumwe z'amrika zahaye rusesabagina umudari w'ishimwe kubera igikorwa kiza yakoze cyokurengera abantu mu itsembatsemba ryo mu 1994, noneho Kagame wiyitirira ko yahagaritse jenoside( byo kujijisha ,kuko ntiyari kuba yahagaritse jenoside noneho ngo bavuge ko mu Rwanda habaye jenoside!) ngo ntahabwe uwo mudari! Ubwo Rusesabagina aba abaye inzigo imbere ya Kagame!

Amakuru dukesha radiyo Rwanda,aremeza ko ubushinjacyaha bw’u Rwanda bufite ibimenyetso bifatika buzashingiraho bujyana Paul Rusesabagina mu nkiko kuko hari aho ahuriye na FDLR.Rusesabagina ni umunyarwanda uba muri USA uvuga ko ari intwari yahungishije abantu 1000 mu gihe cya jenocide. Umushinjacyaha mukuru Martin Ngoga avuga ko Rusesabagina yaba yarohereje akayabo k’amafaranga kuri konti za FDLR kubufatanye na FDU Inkingi ikuriwe na Ingabire Victoire. Hagati aho kandi ibihugu 2 byari byasabwe n’u Rwanda kugira ibisobanuro bitanga muri dossier ya Ingabire nabyo byakiriye icyifuzo cy’ubushinjacyaha. Ibyo ni USA n’ubuholandi. Ngaho rero! muri Congo hari abanyarwanda benshi, byitwa icyaha gute gufasha umuntu uri muri Congo kandi abo bantu bafite abavandimwe babo hirya no hino bazi akaga barimo bakaba baboherereza agafashanyo ko kubashasha, kuri kagame n'intore ze abo bantu bose bari muri Congo ni FDLR, yumva yabamara, none se hari uruganda rwomuri USA cyangwa Ubuholandi rwerekana ko Rusesabagina yaguzeyo intwaro akazijyana muri Congo? Ariko kagame ahora yoherezayo abasilikare be n'intwaro! Abo ngo nibo bashaka kuburanisha Rusesabagina kuko afatanya na FDLR,uwarega Kagame se ko afatanya na FDLR yaba yibeshye igihe aba yicaranye na Rwarakabije? Ubwenge bwari bwiza iyo bugirwa n'abantu bamwe!

Uwo mushinjacyaha mukuru w’u Rwanda Martin Ngoga avuga ko ngo ubu hamaze gukusanywa ibimenyetso bifatika bigaragaza uruhererekane rw’amafaranga hagati ya Paul Rusesabagina n’abantu bakorana n’umutwe wa FDLR. Ngo ayo madolari yaba yaracaga ku makonti yo mu Burundi, RDC na Daresalaam avuye San Antonio muri USA. Ariko uwo mushinjacyaha yirinze kugaragaza umubare w’amadolari yoherezwaga,n'icyo yakoreshwaga icyakora akemeza ko ari icyaha gikomeye kugirana ubucuruzi ubwaribwose n’umutwe uregwa iterabwoba.Aha rero nsanga yemeza ko Rusesabagina agirana ubucuruzi na FDLR none u Rwanda rukaba rugiye kubimuhanira, ariko se Banyarwanda, biremewe ko leta yakoze génocide muri Congo ikomeza kuvuza induru ngo irahana abantu? njye ahubwo ndibaza nti kuki abantu batarwanya leta yakoze ibyaha bya génocide amahanga agakomeza kuyiha rugari?

Iyo urebye rero amagambo y'uyu mugenzacyaha Martin Ngoga,urasanga harimo kuryoherwa n'ubushinyaguzi bakomeje gukorera Madame victoire Ingabire.  Ibyo biragaragaza ko ari uruhererekane rwa dosiye ikubiyemo ibyaha by'ibihimbano barimo barega  Ingabire Victoire nawe bivugwa ko yakorananye na Paul Rusesabagina mu iyohereza ryayo mafaranga.Ibyo kandi byemezwa na bamwe mu basirikare bakuru batawe muri yombi bashinja abo banyapoliki bombi kuba aribo babahaye imfashanyo yo kugira ibyo bakorera muri RDC,iyo tekiniki yo gukoresha imfungwa yahiriye FPR kuburyo nta kindi kimenyetso bigirira uretse gufata imfungwa zitegereje gupfa ,bakazikoresha bikiza abo bashaka bazibeshya ko bazazibabarira, ni uko gacaca yose yakozwe mu Rwanda! Abo baherutse gufatwa biyemeje kurega ibinyoma Madame Ingabire na Rusesabagina  barimo Lt Col Nditurende, Major Uwumuremyi na Captain Karuta kuri ubu bari mu buroko. Umushinjacyaha Mukuru Martin Ngoga yabwiye abanyamakuru ko naho Rusesabagina ataboneka inkiko zamucira urubanza atakitaba hakifashishwa police mpuzamahanga mu kumushakisha, aha bikaba bihura neza n'ingamba bafitiye umunyamategeko w'umunyamerika Peter Erlinder uregwa gupfobya itsembabwoko ry'abatutsi! Ngoga avuga ko kandi ko ngo hanagaragajwe ko USA n’ubuholandi ubu byemeye gusuzuma dosiye ikubiyemo ibyo ubushinjacyaha bwifuza mu rwego rwo kuzuza dosiye y’ikirego cy’umunyapolitiki Ingabire.

Ibyo bitangajwe mu gihe urukiko rwa Gasabo rufashe icyemezo cyuko Ingabire afungwa by’agateganyo mu gihe hakorwa iperereza ku byaha biremereye aregwa.Ibyo biriyongera ku cyemezo cy’urukiko Gacaca rwafashe cyo gufunga Ntawangundi Joseph kubera ko yemeraga ko yakoze icyaha cya jenocide. Ubu se Ntawangundi yungutse iki? FDU ifite ngamba ki kuri ibi byose , Rusesabagina afite ngamba ki? ndibaza niba nta rukiko rwarenganura abanyarwanda biciwe na FPR kagame n'abicanyi bakongezwa za mandat zikurikira iza Espagne na Briguière!

Ibyo aribyo byose ikibazo cy'abanyarwanda kirakomeye kandi nibakomeza kurebera barashira umwe umwe! Njye mbona igihe kigeze ari ugufata izindi ngamba zo gukoma imbere imigambi mibisha y'ubutegetsi bw'abicanyi! Ububona ukundi atugezeho ibitekerezo.

Ngoga Jean

Published on Ingabire Victoire

To be informed of the latest articles, subscribe:
Comment on this post
S

What you see affects your heart, and what you incubate in your heart, determines what you produce. God's grace and unmerited favour will make a way.

Reply
K

you are right Kagame and his people were determined to kill all Hutus in DRC and Kibeho,RUhengeri,Gisenyi and in jails but God's grace is sufficient we are still alive and kicking.i wish all
people would think like you to know that there is no race can exterinate another race....may God bless what is in your heart full of mercy and grace not hatred lol