Presentation

  • : RWANDA DEMOCRACY WATCH
  • RWANDA DEMOCRACY WATCH
  • : POLITICS FDLR FPR RWANDANS IN DIASPORA RWANDA DEMOCRACY Politics
  • : This Blog was created to advance freedom of expression, right to information, democracy, and human rights in Rwanda. It provides facts of what is going on in Rwanda allowing people to have access to free speech which they otherwise could not have.
  • Share this blog
  • Back to homepage

Profile

  • KANYARWANDA
  • RWANDA DEMOCRACY WATCH
  • Male
  • 03/05/1980
  • POLITICS HISTORY AFRICA KENYA UGANDA
  • A RWANDAN PURSUING DEMOCRACY AND JUSTICE IN RWANDA.

Profile

  • KANYARWANDA
  • RWANDA DEMOCRACY WATCH
  • Male
  • 03/05/1980
  • POLITICS HISTORY AFRICA KENYA UGANDA
  • A RWANDAN PURSUING DEMOCRACY AND JUSTICE IN RWANDA.

Syndication

  • RSS feed

Random pictures

  • african-refugee.jpg
  • KARISI.jpg
  • a-hutu-refugee.jpg
  • kagame.jpg
  • RICK-WARREN1.jpg
  • hutu-prisoners.jpg

Presentation

  • : RWANDA DEMOCRACY WATCH
  • RWANDA DEMOCRACY WATCH
  • : POLITICS FDLR FPR RWANDANS IN DIASPORA RWANDA DEMOCRACY Politics
  • : This Blog was created to advance freedom of expression, right to information, democracy, and human rights in Rwanda. It provides facts of what is going on in Rwanda allowing people to have access to free speech which they otherwise could not have.
  • Share this blog
  • Back to homepage

Create a blog

Recommend

NEW YEAR OF HOPE 2009

May 2012
M T W T F S S
  1 2 3 4 5 6
7 8 9 10 11 12 13
14 15 16 17 18 19 20
21 22 23 24 25 26 27
28 29 30 31      
<< < > >>

Random pictures

  • african-refugee.jpg
  • KARISI.jpg
  • a-hutu-refugee.jpg
  • kagame.jpg
  • RICK-WARREN1.jpg
  • hutu-prisoners.jpg

RWANDA RW'ABANYARWANDA

Tuesday 17 may 2011 2 17 /05 /May /2011 22:48


by Victoire Ingabire Umuhoza for President on Monday, May 16, 2011 at 6:01pm

URUBANZA RWA Mme VICTOIRE INGABIRE RWIMURIWE KURI 20 KAMENA 2011 RUGITANGIRA

 

Uyu munsi kuwa mbere taliki ya 16 Gicurasi 2011,saa mbili n’iminota mirongo ine Urukiko rukuru rwa Kigali rwatangije urubanza rwa Madamu Victoire Ingabire Umuhoza, Prezida wa FDU Inkingi. Abacungagereza bahamugejeje ari kumwe n’abafungwa bane :  Tharcisse Nditurende, Jean Marie Vianney Karuta, Noël Habiyaremye na Vital Uwumuremyi. Bari baherekejwe n’abapolisi benshi n’abacungagereza hamwe n’abo mu rwego rw’iperereza (CID). Uwari ubayoboye ni umukuru wa polisi mu karere ka Nyarugenge Bwana Mutezintare, wari uherekejwe n’umuuyobozi wa gereza nkuru ya Kigali, bita 1930.

 

Mu kwinjira, abapolisi binjije basaka uwinjiye wese, umwe umwe, bahereye ku baburana. Ikintu cyagaragaye ni umwuka w'iterabwoba kuko mu cyumba kiburanishirizwamo kigenewe imyanya 44, igera kuri 16 yose, yari yicawemo n'abo mu nzego z'umutekano, 8 muri bo kitwaje imbunda abandi bakaba bari bakwirakwijwe hirya no hino bazengurutse urukiko. Abantu benshi, bashyika kuri 150, bari baje kwumva urubanza bari bahagaze mu cyumba imbere ndetse no hanze.

 

Inteko y’abacamanza iyobowe n’umucamanza Angeline Rutazana yatangije urubanza atanga imyirondoro y ‘abaregwa n’ibyo bakurikiranyweho hanyuma abaregwa n’ababunganira bahabwa ijambo.

 

Mme Victoire Ingabire agifata ijambo, yahise yibutsa ko urubanza aburana ari urwa politiki, akaba ari politiki izarukiranura. Yaje gutanga impamvu z'uko urubanza rwasubikwa kubera ko yimwe uburenganzira kuri dosiye ye, akaba yasobanuye ko hari impapuro urukiko rwimanye ;urubanza  rukaba rutakomeza mugihe urukiko rutaratanga izo mpapuro. Yavuze ko ubucamanza bwashatse kubyirengagiza, kandi ari abamwunganira, ari nyir'ubwite ubwe, bari barabibwiye ubucamanza mu nzira zitaziguye. Bari banongeyeho ko urubanza rutaburanwa mugihe dosiye n'ibirego bidahinduwe mu rurimi rw’icyongereza abunganira Madamu Victoire Ingabire  bumva.

 

Ku ruhande rw’ubushinjacyaha bwari buhagarariwe na Ruberwa Bonaventure basobanuye ko uregwa afite uburenganzira bwo kunganirwa nk’uko bigaragara no mu itegeko nshinga ariko banavuga ko umuburanyi akwiye guhabwa ubutabera bwihuse bityo basaba urukiko kutarenza igihe cy’ukwezi kumwe.

 

Icyaje kugaragara gitunguye kindi, ni uko abo Parike yifashishije kumusiga icyaha bavuzwe hejuru, ngo bamushinje, nabo baregwa muri dosiye imwe bavuze ko bifuza kuburana vuba na bwangu, batitaye kumenya niba dosiye yuzuye cyangwa ituzuye. Ibi bya nyirarureshwa bavuze ko batari bazi  ko imanza zabo zahujwe kandi ko baje biteguye kuburana. Ubwo bahise basonga mu ry'umushinjacyaha, nabo baka ko baburana bitarenze ukwezi. Twibutse ko ibaruwa abavoka bunganira Mme Victoire Ingabire bandikiye urukiko yasabaga ko urubanza rutangiye vuba,  rwatangira muri Nzeri 2011 kugirango inzitizi  zirimo zibe zakemuka.

 

Umucamanza yafashe ijambo avuga ko urubanza rusubitswe rukazasubukurwa taliki 20 Kamena 2011. Yijeje ko Mme Victoire Ingabire azaba yabonye ibyo asaba. Urubanza rwasubitswe  saa yine z'amanywa.

 

FDU Inkingi ifite impungenge zikomeye ko, urebye ukuntu ubutegetsi bushaka kuruburanisha huti huti, n'uko bupfukirana uregwa, urubanza rwaba rwaraciwe kera  rutari rwanaburanwa. Nyamara nk’uko Mme Victoire Ingabire Umuhoza abivuga, urubanza rwe ni urwa politiki ruzanakiranurwa na politiki.

 

FDU Inkingi ikaba isaba ikomeje ubutegetsi bwa Kigali kurekura  umuyobozi wayo Victoire Ingabire nta yandi mananiza, akabona ubwisanzure bwo gupiganwa n'ubutegetsi buriho mu nzira za politiki, abaturage bagashobora kwihitiramo ubuyobozi bubabereye.

 

Kigali, taliki ya 16 Gicurasi 2011

 

Bonifasi Twagirimana

Umuyobozi wungirije w'agateganyo wa FDU

By KANYARWANDA - Posted in: RWANDA REFUGEES - Community: MT KARISIMBIIWACU BLOG
Enter comment - View the 2 comments
Home

Comments

Comment number1 posted by solar water heaters on 22/07/2011 at 13h28

Comment number2 posted by term paper writing service on 18/07/2011 at 12h38
Create your blog for free on over-blog.com - Contact - Terms of Service - Earn Royalties - Report abuse - Most commented articles