Presentation

  • : RWANDA DEMOCRACY WATCH
  • RWANDA DEMOCRACY WATCH
  • : POLITICS FDLR FPR RWANDANS IN DIASPORA RWANDA DEMOCRACY Politics
  • : This Blog was created to advance freedom of expression, right to information, democracy, and human rights in Rwanda. It provides facts of what is going on in Rwanda allowing people to have access to free speech which they otherwise could not have.
  • Share this blog
  • Back to homepage

Profile

  • KANYARWANDA
  • RWANDA DEMOCRACY WATCH
  • Male
  • 03/05/1980
  • POLITICS HISTORY AFRICA KENYA RWANDA
  • A RWANDAN PURSUING DEMOCRACY AND JUSTICE IN RWANDA.

Profile

  • KANYARWANDA
  • RWANDA DEMOCRACY WATCH
  • Male
  • 03/05/1980
  • POLITICS HISTORY AFRICA KENYA RWANDA
  • A RWANDAN PURSUING DEMOCRACY AND JUSTICE IN RWANDA.

Syndication

  • RSS feed

Random pictures

  • 2922.jpg
  • images.jpg
  • A-hutu-refugee-kid-doing-a-home-work.jpg
  • KARISI.jpg
  • hut-kid.jpg
  • FPR-soldiers-in-habyalimanas-bedroom.jpg

Presentation

  • : RWANDA DEMOCRACY WATCH
  • RWANDA DEMOCRACY WATCH
  • : POLITICS FDLR FPR RWANDANS IN DIASPORA RWANDA DEMOCRACY Politics
  • : This Blog was created to advance freedom of expression, right to information, democracy, and human rights in Rwanda. It provides facts of what is going on in Rwanda allowing people to have access to free speech which they otherwise could not have.
  • Share this blog
  • Back to homepage

Create a blog

Recommend

NEW YEAR OF HOPE 2009

July 2014
M T W T F S S
  1 2 3 4 5 6
7 8 9 10 11 12 13
14 15 16 17 18 19 20
21 22 23 24 25 26 27
28 29 30 31      
<< < > >>

Random pictures

  • 2922.jpg
  • images.jpg
  • A-hutu-refugee-kid-doing-a-home-work.jpg
  • KARISI.jpg
  • hut-kid.jpg
  • FPR-soldiers-in-habyalimanas-bedroom.jpg

RWANDA RW'ABANYARWANDA

Tuesday 2 march 2 02 /03 /Mar 22:34

Iryavuzwe: Gen. Kayumba nawe akuyemo ake

Ibyo mwakomeje kuvuga bya Kayumba na Kagame bikitwa ibihuha none koko bibaye impamo. Guys! You are always victims of truth. Good Job. Plz don’t mention my name”

Iyo ni SMS imwe muri za SMS nyinshi abanyarwanda bandikiye ikinyamakuru Umuseso. Iryavuzwe riratashye. Ibyitwaga impuha bihindutse impamo.

Ese u Rwanda ruyobowe na Kagame ni igihugu umuntu yakwishimira kubamo? Icyo kibazo cyabajijwe mu nyandiko y’igitekerezo mu kinyamakuru Umuseso nomero 396. Kuri Liyetona Jenerali Kayumba Nyamwasa, igisubizo ni oya.

Icyo nicyo gisubizo uwahoze ari umugaba w’ingabo z’u Rwanda, mu mpera z’icyumweru gishize yatanze ahungira mu gihugu cya Uganda, agata imirimo yari arimo mu Buhinde aho yari ambasaderi w’u Rwanda muri icyo gihugu. Kayumba yahungiye muri Uganda avuye mu Rwanda, aho yari amaze iminsi ari mu mwiherero n’abandi bayobozi, bikaba bivugwa ko yagiye aciye mu y’amazi.

Kayumba ariko yari yaje mbere aje gushyingura umubyeyi we, aguma mu Rwanda. Akimara guhunga, leta ya Kagame yatangaje ko yahunze mu gihe bashakaga kumukurikiranaho ibyo yaba yarakoze mu Buhinde-ntibigeze basobanura ibyo aribyo mu itangazo bashyize mu bitangazamakuru bya leta. Icyo bongeyeho ni uko bari mu biganiro na Uganda byo kuba yajyanwa mu Rwanda, ndetse ko mbere yo guhunga, yari yabanje kubazwa n’ubugenzacyaha.

Amakuru afitiwe gihamya yemeza ko ubushinjacyaha bw’u Rwanda, ubwo twajyaga mw’icapiro, bwiteguraga gusohora manda d’arret zimufatisha aho yaba ari hose.

Hagati aho, amakuru Umuseso ufitiye gihamya yemeza ko amaze gushyingura umubyeyi we, Kayumba yohereje umugore n’abana be hanze, mu gihugu cy’Ubuhinde, we agasigara mu Rwanda, byumvikana ko yari yamaze gupanga kudasubira mu Rwanda.

Intandaro

Mu gihe nkuko bisanzwe, leta ya Kagame yo ivuga ko yari agiye gukurikiranwa ariyo mpamvu yaba yahunze, Jenerali Nyamwasa afashe icyo cyemezo nyuma y’igihe kirekire, iki kinyamakuru gitangaza amakuru ajyanye n’imibanire ye mibi na Perezida Kagame, umubano wagiyemo ibitotsi mu myaka igera ku irindwi no kurenga ishize.

Kagame na Kayumba bacanye uwaka igihe Kayumba yongezaga amapete abasirikare ba RDF bari kurugamba muri Congo, bifatwa na Leta ya Kigali nko kwikundwakaza ku basirikare (gushaka popularity).

Icyo gihe, Kagame yakoresheje ububasha bwe nk’umugaba w’ingabo w’ikirenga amuvana ku mwanya w’umugaba mukuru w’ingabo. Kayumba icyo gihe mu buryo bw’ibanga afungirwa mu rugo, aza kuhava yoherezwa kwiga mu Bwongereza.

Nyamara Kayumba yataye ayo masomo agaruka mu Rwanda, Kagame akina ikinamico amugira umunyamabanga mukuru w’urwego rushinzwe umutekano mu gihugu, umwanya nta gushyidikanya yakozemo anekwa cyane. Bamwe mu bamunekaga cyane ni Lt. Col. Emmanuel Ndahiro na Jenerali majoro Jack Nziza. Kayumba ariko yakundwaga cyane n’abasirikare yaba abato n’abakuru ku buryo byakomeje kubera Kagame ikibazo. Abakurikinira hafi bemeza ko abasirikare benshi bakundaga Kayumba kurusha Kagame.

Kayumba na Kagame bakomeje kutarebana neza kugeza ubwo Kagame amushyiriye mu mirimo ya gisiviri, amugira Ambasaderi w’u Rwanda mu Buhinde, agamije ahanini kumwigiza hirya y’amabanga ya gisirikare n’imirimo ijyanye nacyo. Kagame yari azi ibyo bizatuma atakara muri politiki n’imyanya imuhuza n’abanyamabanga.

Amakuru Umuseso wagiye ubona kenshi agaragaza ko nyuma yo kumwohereza mu Buhinde, Kagame yakomeje gushora amafaranga mu kunea Kayumba ahanini akoresha Lt. Col. Ndahiro, Lt. Col. Joseph Nzababwita na Jenerali Majoro Jack Nziza. Abasirikare benshi bakomeje kuvugana nawe no kugenderana nawe bagiye bagira ibibazo bitandukanye-byinshi Umuseso wagiye ubitangaza.

Muri abo harimo Majoro Ben Karenzi, wari umunyamabanga mukuru muri minisiteri y’ubuzima, Col. Patrick Karegeya n’abandi benshi. Uretse abasirikare hari n’abandi bategetsi nka Pascal Ngoga, wari Ambasaderi w’u Rwanda muri Ethiopia wafunzwe ashinjwa ruswa ariko mu by’ukuri azira imigenderanire na Kayumba, n’ikimasa Afande Kayumba yamuhaye. Ibyo byose abakurikiranira hafi bemeza ko byaterwaga n’uburyo Kagame yatinyaga Kayumba. Urugero, Karegeya ahanini yazize kuba yaranze gushinja Kayumba, ibyo Kagame yashakaga ko amushinja.

 

Coup d’Etat

Mbere y’ibyo byose, Kayumba akimara kugirana ibibazo na Kagame, haje gusohoka amakuru y’uko uwo musirikare wigeze kuyobora inzego z’iperereza mu ishyamba yashatse guhirika ubutegetsi bwa Kagame (Coup d’Etat), afatanyije n’abandi basirikare bakuru benshi, iza kuburizwamo n’uko amakuru yasotse mbere. Abasirikare bamwe barayifungiwe-nyamara mu bigaragza ko koko Kagame yatinyaga Kayumba, we ntiyafungwa, ahubwo akomeza gucungirwa hafi.

Ibibazo bya Kagame na Kayumba byakomeje kuba ibanga rikomeye, nubwo rimwe, abajijwe n’umunyamakuru w’Umuseso icyo baba bapfa n’ukuri ku kuba batavuga rumwe, Kagame yasubije ko kutavuga rumwe na Perezida nabyo ari ikibazo, ariko yirinda kwinjira muri ‘details’ z’ibibazo bafitanye, ariko byari bizwi mu nzego z ‘umutekano kubera uburyo bamunekaga ari nako ikinyamakuru Umuseso cyabigeragaho.

Vuba aha, Kayumba yapfushije umubyeyi we, mu muhango wo kumushingura, nubwo Kagame yari I Nairobi, nta mutegetsi w’u Rwanda, cyangwa umusirikare mukuru wahaciye iryera, usibye Afande Kabarebe- bigaragaza uburyo Kayumba yahawe akato. Mu igabana ry’ubutaka mu Ntara y’Uburasirazuba, intumwa za Kagame ntizatinye kwambura Kayumba ubutaka bwe hafi ya bwose kugeza aho afatiye icyemezo cyo kugurisha inka ze zose. Kayumba none abishyize ku mugaragaro, ahunga Kagame.

Impamvu Kayumba ahunze

Kuki umuntu nka Kayumba ahisemo guhunga igihugu cye n’ubutegetsi yagize uruhare mu gushyira ku ntebe? Amakuru afite gihamya Umuseso ukesha zimwe mu nshuti ze magara aragaragaza ko intandaro ari ibyo bibazo agiye agirana na Kagame byari byaragizwe ibanga. Muri ibyo, harimo;

Igitugu cya Kagame

Impamvu ya mbere ni impamvu imaze gutuma benshi bahunga u Rwanda; ni igitugu cya Kagame. Amakuru agera ku kinyamakuru Umuseso kuva ku musirikare umwe ufite ubushuti budasanzwe na Kayumba aremeza ko Kayumba kuva intambara yarangira, yagerageje kumvisa Kagame ko yagabanya gutegekesha abantu igitugu ndetse by’umwihariko akareka gutera ubwoba abasirikare, Kagame arabimwangira.

Kenshi, nkuko uwo musirikare abivuga, Kayumba na Kagame bagiye bagira kutumvikana ku byemezo yafataga ku buryo bwo guhana abasirikare ndetse n’ikibazo cy’abicwaga n’abigizwagayo. Muri abo harimo abantu nka Majoro Alex Ruzindana wishwe mu buryo budasobanutse.

Kongo

Uretse ibyo, Kayumba ntiyigeze yumvikana na Kagame ku bijyanye n’uburyo u Rwanda rwifataga mu ntambara za Kongo aho kuri Kayumba, abasirikare b’u Rwanda basaga nk’abagizwe abakomisiyoneri b’intambara. Rimwe, nkuko uwo mushuti we yabitangarije Umueso, Kayumba yasabye Kagame ko bavana ingabo muri Kongo, Kagame aramubwira ko nagende azivaneyo niba ariko abyumva, bakomeza kutabyumvikana kugeza Kayumba avuyeho.

Imiyoborere y’ingabo muri rusange

Indi mpamvu yatumye Kagame na Kayumba batumvikana ni Imiyoborere y’ingabo muri rusange ku bijyanye n’imishahara, uburyo bafatwamo nabi byahangayikishaga Kayumba nk’umugaba w’Ingabo, nyamara akabona Kagame we ntacyo bimubwiye. Byageze aho atangira kugaragaza uko we abyumva, ariko nkuko uwo mushuti we abyemeza, Kagame arushaho kumwanga no kumwikanga. Ibyo byarakomeje kugeza Kayumba yigijweyo, ari nabyi bivuyemo kuba yahitamo gufata ake karenge akava mu Rwanda rwa Kagame.

Guntinya kwicwa no kubura uwo bavugana

Amaze gufungwa akarekurwa, Patrick Karegeya yahunze igihugu ahanini abitewe n’uko nkuko bisanzwe iyo ugiranye ikibazo n’ubutegetsi mu Rwanda n’abari inshuti zawe batinya kukuvugisha kugira ngo batisanga mu bibazo. Kuri Kayumba, ikimenyetso cy’uko ntawe uzajya umuvugisha mu Rwanda yagihawe n’uko yapfushije bagatinya no kumutabara mu byago.

Mu gihe leta y’u Rwanda nkuko bimenyerewe yatanguranywe ivuga ko Kayumba hari uburyo yitwaye nabi ku buryo yaba yahunze ubutabera, ku rundi ruhande, kimwe na Karegeya kandi, amakuru inshuti za Kayumba zagejeje ku Umuseso ni uko yahoranaga ubwoba ko ashobora kuba yakwicwa kubera ubwumvikane buke na Kagame, bikaba byaragize uruhare mu gutuma afata icyemezo cyo kudategereza.

 

Guhunga kwa Kayumba kuvuze iki ku Rwanda?

Abakurikiranira hafi politiki y’u Rwanda n’ubutegetsi bwa Kagame by’umwihariko baremeza ko guhunga kwa Kayumba ari ikibazo gikomeye ku butegetsi bwa Kagame. Kayumba, nkuko umwe mu bamuzi neza ni umugabo ukunzwe mu banyarwanda yaba abasirikare n’abasiviri ku buryo bizagora Kagame gukomeza kubumvisa ko ingoma ye ikomeye, abayirimo bashyize hamwe, Kayumba yakuyemo ake karenge.

Urukundo afitiwe mu gisirikare, kuri bamwe ni impamvu ikomeye yo kwemeza ko hari benshi bazavanamo akabo karenge bakaba bakwishyira hamwe mu kurwanya Kagame yaba mu buryo bwa politiki cyangwa ubw’intambara. Umusirikare umwe nawe wahunze u Rwanda yabwiye Umuseso ati; “Kayumba arakundwa cyane. Ndakurahirira ko benshi bazata Kagame vuba aha kubera igikorwa Kayumba yakoze. Afite ubushobozi bwo gucamo ibice RDF kuko abenshi baramukunda kurusha Kagame”.

Icyo bivuze cya mbere rero ni uko igisirikare cy’u Rwanda gishobora gutakaza benshi kubera ‘loyality’ bafite kuri Kayumba ariko batari bazi ukuri ku bye na Kagame kugeza bu kuko byari byaragizwe ibanga.

Icya kabiri nuko n’abari kw’ibere nka Ndahiro cyangwa Kabarebe, nabo bagomba gutangira kwibaza iherezo ryabo- niba Kagame acanye uwaka na Kayumba, ninde ‘ndakoreka’? Ntawe. Icya gatatu, nkuko abakurikiranira hafi imikorere ya leta ya Kagame ni uko Kagame ashobora kongera gushyushya imitwe y’abategetsi bakuru b’u Rwanda kuri Uganda, yahungiyemo, umubano w’ibyo bihugu byombi ukongera kuba mubi. Ibyo nabyo bikaba bifite ingaruka zitari nziza cyane cyane ko icyo gihugu kirimo abandi banyarwanda benshi bahahungiye biganjemo abasirikare.

Charles Kabonero na Didas Gasana

 

By KANYARWANDA - Posted in: politics - Community: RWANDA RWACU
Enter comment - View the 3 comments
Home
Create your blog for free on over-blog.com - Contact - Terms of Service - Earn Royalties - Report abuse - Most commented articles