Amafaranga y’impamba ya Kagame yararikoze m'urugwiro

Published on by KANYARWANDA

Amafaranga y’impamba ya Kagame yararikoze m'urugwiro

Amakuru agera ku kinyamakuru Umuseso ava mu mpande zizewe, aragaragazako hari amatiku, ubugambanyi n’umwiryane byibasiye abakozi n’abarindaumutekano wa Perezida wa Repuburika Paul Kagame.Nyuma y’inkuru yasohotse muri kimwe mu binyamakuru byigenga bya hano mu Rwanda ivuga ngo: “Majorowa RDF abaye umuherwe mu bandi”. Maj. Willy abatamuzi ku izina bamuzi ku mafoto kuko ni umwe mu barinzi ba hafi « close body guard » ba Perezida Kagame.

Umuseso wegereye bamwe mu bavuzwe muri iyo nkuru, bawutangariza ko ibikubiye muri icyo kinyamakuru, byerekeranye n’ubucuruzi akorana nabo, ari ikinyoma cyambaye ubusa. Mu kumenya ukuri twikoreye itohoza rirambuye.

Muri iyo nkuru, bivugwa ko Maj. Willy Rwagasana afite imigabane myinshi muri sosiyete yitwa Computer Bytes ariko itohoza ryakozwe n’ikinyamakuru Umuseso ryagaragaje ko Computer Bytes ari iya NtagerukaKassim akaba ari nawe muyobozi wayo, ko nta migabane na mike Maj. Willy afitemo nk’uko tubikesha amategeko shingiro n’uruhushya rw’ubucuruzi by’iyo sosiyete, ikinyamakuru Umuseso gifitiye kopi. Ariko Ntageruka Kassim ni muramu wa Willy nk’uko bivugwa muri iyo nkuru, ariko yatangarije Umuseso ko nta bucuruzi Willy akorana na Computer Bytes, ndetse nta na 1% y’imigabane afitemo.Ntageruka yakomeje avuga ko yatangajwe n’umunyamakuru wanditse iyo nkuru, avuga ko atigeze akora ubushakashatsi, kugeza ubu akaba yibaza impamvu y’iyo nkuru akayiyoberwa. Abantu bizewe bavuganye n’ikinyamakuru Umuseso bagaragaje ko izo mpuha zishobora kuba ziterwa na briefcase y’amafaranga ya Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, ari yo yanatumye abahoze bakora

muri Perezidansi mu ishami ry’icungamari bafungwa, abo ni Mupende Kalisa na Janvier Murenzi bazira ibyaha byo kwigwizaho imitungo, aho bivugwa ko baba baravanagaamafaranga muri Briefcase ya Perezida Paul Kagame. Ese iyo briefcase na Willy yaba ayigeraho?

Nk’uko abo bantu bakomeje babidutangariza, bemeza ko Murenzi na Kalisa ari bo bari inyuma y’amakuru yasohotse mur'icyo kinyamakuru twavuze haruguru, kugira ngo Willy nawe agerekweho ibyaha abe yakurikiranwa. Andi makuru dukesha bamwe mu bakurikiranira hafi amakuru yo muriPerezidansi bavuga ko Maj. Willy Rwagasana ari we waba yaratahuye uburiganya bw’amafaranga bwakorwaga na Mupende Kalisa na mugenzi we Murenzi Olivier bikaba byarabagejeje mu buroko. Muri iyo nkuru yasohotse muri icyo kinyamakuru, kandi umwanditsi avuga ko Forex Bureau yitwa Capital ari iya Maj. Willy, ariko mu itohoza ryakozwe n’Umuseso rigaragaza ko Forex Bureau Capital ari iy’umugore wa Kassim. Muri icyo kinyamakuru kandi hari amafoto y’amazu cyagaragaje kivuga ko ari aya Maj. Willy Rwagasana ariko mu bucukumbuzi bw’ikinyamakuruUmuseso twasanze amazu ari aya Nzizera Alexandre umuyobozi mukuru wa Omega Hardware.

Bikaba bivugwa ko muri ayo mazu harimo ikodeshwa n’umuyobozi wa Tigo, Umuseso ukaba warashoboye kubona amasezerano hagati ya Nzizera na Tigobakodesha iyo nzu iri muri kibanza no. 833 i Gacuriro, igaragara muri icyo kinyamakuru nk’iya Willy. Nzizera yavuze ko yatangajwe n’uwo munyamakuru wanditse iyo nkuru, yibaza ukuntu yihaye ububasha bwo gufotora ayo mazu ye, akayitirira undi muntu. Yongeyeho ko arimo gushaka inzira y’ubutabera kugira ngo ibintu bisobanuke.

Uburyo bwakoreshejwe mu kwandika inkuru ivugwa kuri Maj. Rwagasana Willy inonosowe igaragaza, uwayanditse yakoze nk’ubushinjacyaha mu rubanza rwa Murenzi, aho bagaragazaga imitungo ya Murenzi bakoresheje amafoto. Muri urwo rubanza, amazu yagaragajwe n’ubushinjacyaha, abantu benshi twabajije, bemeza ko ari aya Murenzi naho kuri Willy Rwagasana, twasanze mu mazu atanu yagaragajwe n’icyo kinyamakuru, inzu imwe yonyine ari yo ya Willy Rwagasana, ari yo iri mu mudugudu wa Caisse Sociale, Gacuriro.Twagerageje kuvugana na Maj. Willy ku bimuvugwaho mu muri icyo kinyamakuru, maze Maj. Willy Rwagasana ku murongo wa telefoni ye igendanwa, avuga ko adafite umwanya wo kuvugana natwe ariko atubwira ko ibikubiyemo ari amafuti ko byaba byiza dukoze itohoza ryacu aho kubimubaza, ahita akupa telephone ye, twongeye kumuhamagara ntiyatwitaba.Umwanditsi w’Umuseso

Hari abazira impamba ye: Perezida Kagame (Photo/ Ar­chive)

Abantu bizewe bavuganye n’ikinyamakuru Umuseso bagaragaje ko izo mpuha zishobora kuba ziterwa na briefcase y’amafaranga ya Nyakubahwa Perezida Paul Kagame,

Published on politics

To be informed of the latest articles, subscribe:
Comment on this post