Leta y’Ubwongereza iherutse gusaba Leta ya Kagame kurekura byihutirwa Madame Victoire Ingabire

Published on by KANYARWANDA

Leta y’Ubwongereza iherutse gusaba Leta ya Kagame kurekura byihutirwa Madame Victoire Ingabire
 

Amakuru agera ku kinyamakuru Umuvugizi aturutse ahantu hizewe yemeza ko Leta y’ubwongereza iherutse kwohereza intumwa guhura na Perezida Kagame zimusaba kurekura Madame Ingabire hamwe nabandi banyapolitiki bafunganye nawe.
 
Mu kiganiro kirambuye izo ntumwa zaganiriye na Perezida Kagame zamusabye kurekura vuba byihutirwa abanyapolitiki bakomeje kugaraguzwa agati hirya no hino mu magereza y’u Rwanda bazira ibitekerezo byabo bya politiki.
 
Izo ntumwa zikaba zaraboneyeho umwanya wo kumenyesha Kagame ko aramutse atumviye icyifuzo cyabo, Leta y’Ubwongereza itahirahira gukomeza gutera u Rwanda inkunga, dore ko akenshi inkunga y’icyo gihugu gitera ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere ishingira ku mahame ya demokrasi hamwe n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu hamwe n’itangazamakuru.
Twabibutsa ko igihugu cy’Ubwongereza kiza kwisonga mu bihugu bitera inkunga u Rwanda, kikaba cyarafashe iya mbere mu gusana u Rwanda nyuma ya jenoside binyuze mu kigo cyacyo gitsura amajyambere, ari cyo cyitwa DFID mu magambo ahinnye.

Ubwongereza kugeza ubu bukaba bufasha u Rwanda mu bikorwa bitandukanye by’iterambere: uburezi, ubuzima hamwe n’imiyoborere, k’uburyo nko muri 2008 kugeza 2009 icyo gihugu cyahaye u Rwanda inkunga igera kuri miliyoni 70 z ’amapawundi (70.000.000Pds)
Leta ya Kagame ikaba nta guhitamo ifite, uretse gufungura Madame Ingabire inyuze muri bwa butabera bwayo itegeka  kandi ikabikora vuba bidatinze, yakwanga icyo gihungu kikayifatira ibyemezo byo guhagarika inkunga.

Twabibutsa ko Ubwongereza buherutse gufata icyemezo cyo kutazongera kugenera u Rwanda inkunga bwarugeneraga mu biyanye n’itangazamakuru mu mwaka wa 2011, akaba ari nayo mpanvu u Rwanda rwari rumaze iminsi rukoresha amanama ku binyanye n’ubwisanzure bw’itangazamakuru, kugira ngo bugaragaze ko bwisubiyeho cyangwa barubeshyera ko butariniga cyangwa ngo rwice abanyamakuru.

Tukaba dusoza tubamenyesha ko twirinze kujya mu mizi y’iyi nkuru, ku mpanvu z’umutekano w’abayiduhaye.

Gasasira

Published on Ingabire Victoire

To be informed of the latest articles, subscribe:
Comment on this post