Minisitiri Mende wa Kongo aremeza ko umunyarwandakazi washimutiwe i Kinshasha yaraburiwe irengero.

Nyuma y'aho ikinyamakuru Umuvugizi kiboneye amakuru avuga ko umwe mu bacuruzikazi b’abanyarwanda, wanakoranye hapfi n’inzego za Leta ya Kagame, madame Kayitesi Beatrice, yaburiwe irengero ashimutiwe iwe mu rugo, byatumye tuvugana na minisitiri wa Kongo ushinzwe itangazamakuru, akanaba n’umuvugizi wa Leta y'icyo gihugu.
Twavuganye na Minisitiri Mende wa Kongo kugira ngo tumenye irengero ry’uyu munyarwandakazi (Kayitesi Beatrice) ari bwo Minisitiri yadutangarije ko uwo mugore amuzi hamwe n’uwahoze ari umugabo we, ariko na none adutangariza ko nyuma y'aho tumuhamagariye tumubaza niba azi irengero ry'uwo mubyeyi, ko ngo yahamagaye inzego za Kongo zishinzwe umutekano, zose zikamutangariza ko zitazi irengero ry'uwo mutegarugori.
Minisitiri Mende yatubwiye ko nta ko batagize kugirango bashakishe uwo mubyeyi Kayitesi Beatrice ariko ngo ikimaze kugaragara ni uko bashobora kuba baramushimuse wenda bakamutwara hanze ya Kongo kuko iwabo mu gihugu na ho ngo bahashakiye, haba muri za gereza cyangwa mu bitaro bitadukanye, bakaba baramuburiye irengero. .
Umwe mu bantu bari hafi ya madame Kayitesi utarashatse ko dutangaza amazina ye kubera impanvu z’umutekano we, yadutangarije ko yavuganye n’uwo mubyeyi mbere y'uko ashimutwa, akaba ahangayikishijwe n’umutekano we, dore ko yari amaze iminsi ahamagawe na Col Dan Munyuza, akamutegeka kugana iya Afurika y'Epfo kujya kwica.
Amakuru atugeraho yemeza ko inzego z’ubutatsi za perezida Kagame za gisirikare zari zategetse uwo mubyeyi wakunze kuba hafi y’ubutegetsi bwa Kigali akaba yaranabaye hafi na Col Karegeya akiri maneko mukuru wa Kagame, kuba yabafasha akajya guhitana Col Karegeya cyangwa Gen Kayumba dore ko aba bombi bigeze kumenyana n'uwo mubyeyi bakiyoboye inzego z’iperereza.
Umwe muri maneko za Kagame twavuganye ku murongo wa telefoni na we utarashatse kwivuga kubera impanvu z’umutekano we, yadutangarije ko icyo azi ari uko uwo mubyeyi yasabwe kujya gukorera igihugu akazi ko kwica Col Karegeya na Gen Kayumba, ntiyabikora. Ngo mbere yuko bamuhitana, babanje kumwoherereza abacuruzi bakorana n’inzego z’ubutasi bwa Kagame bamubwira ko bagiye gukorana ubucuruzi, bakaba ari abo bahaye icyanzu abicanyi ba maneko za gisirikare (DMI), izi zikaba zaramushimuse zimutwara ahantu kugeza ubu hataramenyakana, hakaba hari abemeza ko yamaze kwicwa.
Twashoboye kuvugana n'umwe mu bagore baba i Kinshasha bari hafi ye badutangariza ko icyo bazi ari uko yari afitanye ikibazo n’inzego z’ubutatsi z’u Rwanda ndetse akaba yarahamagawe kuri telefoni n’umucuruzi mugenzi we agenda atanafite isakoshi, ageze hanze baramushimuta. Akaba yemezako uwo mucuruzi kazi yabonetse ubwanyuma ku kibuga cy'Indege i Kinshasha akaba atunga urutoki umucuruzi witwa Capt Gakwerere Francis kuba ariwe wateguye icyo gikorwa afatanyije n'umuyobozi wa DMI . .
Uyu akaba yaradutangarije ko inzego za Kongo zibigize mo ubushake zakora iperereza risesuye kandi zikagaragaza ukuri kw’irengero rye, cyane cyane ko abamushimuse bari kumwe n'uwo wamuhamagaye kuri telefoni ava mu rugo. Ibi bikaba nta gushidikanya ko uwo mucuruzikazi yaba agiye ku rutonde rw'abantu bakekwa ho kwicwa n’inzego z’ubutasi za Kagame nyuma yo gushimutwa iwe kuwa mbere taliki ya 21/02/2011, saa moya n'igice z'umugoroba.
Twanagerageje kuvugana n'abavandimwe ba Beatrice Kayitesi baba hano mu burayi badutangariza ko nta cyo babivuga ho, ko ari ukuruca bakarumira gusa kuko na bo bagikeneye kurera abana ba bo. Tubajije icyo bateganya ku bijyanye n’abana ba murumuna wa Kayitesi uyu yareraga, badutangariza ko ise w'abo bana ateganya kuva muri Angola akajya kubakura i Kinshasa mu rugo rwa Kayitesi kuko nta kundi byagenda.
Twashoboye no kumenya ko uwo mubyeyi uvugwa ho kuba yarashimuswe n’inzego z’ubutatsi za perezida Kagame kubera kwanga kujya kwica muri Afurika y'Epfo, asize umwana w’umuhungu, uyu akaba aba mu gihugu cy’ubwongereza aho batubwiye ko ahora mu nzu aririra nyina, dore ko atanashoboye nibura kubona umurambo wa nyina kugira ngo nibura amwihambire.
Twabibutsa ko Kayitesi atari we wa mbere ushimuswe na Leta ya Kagame akaburirwa irengero. Kuva muri 2010, inzego z’ubutatsi za Kagame zimaze gushimuta abantu batadukanye bakorera muri Kongo. Urugero ni nk'urwa Gen Robert Urayeneza washimutiwe i Kigali agiye gusura abanvadimwe be, hakaba hari n’undi munye Kongo witwa Shekh Idi Abas, aba bose n’abandi bene wa bo na Gen Nkunda batagira ingano, bakaba bafungiwe mu nzu z’ubutasi za perezida Kagame, bicwa urw'agashinyaguro.
Iri shimutwa rya Beatrice Kayitesi rikaba rikurikiranye n'izindi mfu zitandukanye nk'urw'umusaza witwa Denis Ntare Semadwinga, n'urw'undi mubyeyi witwa Emerita Munyeshuri wiciwe hagati ya Gisenyi na Goma n'inzego za gisirikari za perezida Kagame, mu mu mwaka ushize.
Imiryango mpuzamahanga irengera uburenganzira bw'ikiremwamuntu (Amnesty International na Human Rights Watch) ikaba yarakunze gusohora Amatangazo yo kwamagana ibyo bikorwa bigayitse by'ubwicanyi.
Johnson, Europe.