RWANDA:NYUMA YIMIYGARAGAMBYO YIGITANGAZA YAMAGANA KAGAME USA UBU BITEGUYE IYINDI MYIGARAGAMBYO RUKOKOMA I LONDON
TUZAMUTSINDA LONDON, 22/7/11
Banyarwandakazi, Banyarwanda, Nshuti z’uRwanda,
Mu ijwi rimwe kandi riranguruye, twebwe abateguye imyigaragambyo yabereye Chicago muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kuwa 11 Kamena 2011 turabashuhuje kugirango tubashimire cyane kandi tubikuye ku mutima kubera inkunga mwaduteye muri kiriya gikorwa kitazibagirana mu mateka y’igihugu cyacu no muri leta zunze ubumwe z’amerika.
Nkuko mwari mwabimenyeshejwe, Ihuriro Nyarwanda (RNC), rifatanije n’Inteko y’Igihugu Iharanira Repubulika ( CNR-Intwari) na FDU-Inkingi na Initiatve pour la Democratie et le developement ( Umwihariko ugamije demokarasi n'amajyambere) twateguye imyigaragambyo yari igamije kwerekana no kumenyesha abanyamerika n’amahanga ubugome n’ubwicanyi ndengakamere bikorerwa abanyarwanda bitewe n’ubutegetsi bubi bw’igitugu bushingiye ku kinyoma n’iterabwoba bya Perezida Paulo Kagame. Twishimiye kubamenyesha ko kubera inkunga yanyu mu kwitabira icyo gikorwa, iyo ntego yagezweho, bityo Paulo Kagame tukamutsindira aho i Chicago. Nta mutegetsi numwe muri America wigeze amwakira, yewe habe no ku rwego rwa cellule. Itangaza makuru muri America no kwisi hose havuzwe ibyimigaragambyo yacu, rivuga ko Kagame ari umwicanyi, asahura abakene b'u Rwanda, kando ko ategekesha igitugu.
Turashimira Fondasiyo Rusesabagina yadufashe mu nkokora ikadutera igabo ikomeye mu bitugu kugirango byose bigende neza. Kubwumwihariko turashimara abanyarwanda baturutse imihanda yose muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bakitangira kiriya gikorwa cy’ubutwari.Turashimira cyane n’abatarashoboye kuza ariko bagafasha uko bashoboye batanga agafashanyo ku bagiye k’urugamba.Turashimira nanone abaturanyi b’igihugu cyacu baturuka mu guhugu cy’uBurundi n’abaturuka muri Repuburika iharanira Demokrasi bitabiriye ubutumire bwacu kandi bakagira n’uruhare rukomeye badufasha kwamagana ubutegetsi bubi bubangamiye akarere kose k’Afurika y’ibiyaga bigari.
Reka dusoze tubamenyesha ko Chicago yabaye intambwe ikomeye yiyongera ku zindi zabanje mu yindi mijyi y’amerika, Canada, Afurika, no mu Burayi. Tubararikiye n’ibindi bikorwa biri imbere bizabera Londoni, tariki 22/7/2011, na New York mu kwezi kwa cyenda, n’ahandi hose muzamenyeshwa. Turabaritse kandi guhagurukira kwamagana igikorwa cya Kagame cyo gucyura impunzi z'abanyarwanda ku ngufu mu mpera z'uyu mwaka.
Tubaye tubashimiye kuzakomeza gufatanya kugira ngo duhangamure buriya butegetsi bw’abicanyi, maze abanyarwanda bahunguke, bahumeke ituze mu busabane buzira ivangura n’igitugu.
Bikorewe Chicago kuwa 12/6/11
Theobald Rwaka, CNR Intwari
Nepo Manirarora, FDU-Inkingi
Theophile Murayi, Fondasiyo y'ukwishyira ukizana na Demokarasi mu Rwanda (FFDR)
Celestin Muhindura, Umwihariko ugamije demokarasi n'amajyambere (IDD)
Theogene Rudasingwa, Ihuriro Nyarwanda ( RNC