RWANDA : URUBANZA RWA Mme VICTOIRE INGABIRE RWIMURIWE KURI 20 KAMENA 2011 RUGITANGIRA
URUBANZA RWA Mme VICTOIRE INGABIRE RWIMURIWE KURI 20 KAMENA 2011 RUGITANGIRA
Uyu munsi kuwa mbere taliki ya 16 Gicurasi 2011,saa mbili n’iminota mirongo ine Urukiko rukuru rwa Kigali rwatangije urubanza rwa Madamu Victoire Ingabire Umuhoza, Prezida wa FDU Inkingi. Abacungagereza bahamugejeje ari kumwe n’abafungwa bane : Tharcisse Nditurende, Jean Marie Vianney Karuta, Noël Habiyaremye na Vital Uwumuremyi. Bari baherekejwe n’abapolisi benshi n’abacungagereza hamwe n’abo mu rwego rw’iperereza (CID). Uwari ubayoboye ni umukuru wa polisi mu karere ka Nyarugenge Bwana Mutezintare, wari uherekejwe n’umuuyobozi wa gereza nkuru ya Kigali, bita 1930.
Mu kwinjira, abapolisi binjije basaka uwinjiye wese, umwe umwe, bahereye ku baburana. Ikintu cyagaragaye ni umwuka w'iterabwoba kuko mu cyumba kiburanishirizwamo kigenewe imyanya 44, igera kuri 16 yose, yari yicawemo n'abo mu nzego z'umutekano, 8 muri bo kitwaje imbunda abandi bakaba bari bakwirakwijwe hirya no hino bazengurutse urukiko. Abantu benshi, bashyika kuri 150, bari baje kwumva urubanza bari bahagaze mu cyumba imbere ndetse no hanze.
Inteko y’abacamanza iyobowe n’umucamanza Angeline Rutazana yatangije urubanza atanga imyirondoro y ‘abaregwa n’ibyo bakurikiranyweho hanyuma abaregwa n’ababunganira bahabwa ijambo.
Mme Victoire Ingabire agifata ijambo, yahise yibutsa ko urubanza aburana ari urwa politiki, akaba ari politiki izarukiranura. Yaje gutanga impamvu z'uko urubanza rwasubikwa kubera ko yimwe uburenganzira kuri dosiye ye, akaba yasobanuye ko hari impapuro urukiko rwimanye ;urubanza rukaba rutakomeza mugihe urukiko rutaratanga izo mpapuro. Yavuze ko ubucamanza bwashatse kubyirengagiza, kandi ari abamwunganira, ari nyir'ubwite ubwe, bari barabibwiye ubucamanza mu nzira zitaziguye. Bari banongeyeho ko urubanza rutaburanwa mugihe dosiye n'ibirego bidahinduwe mu rurimi rw’icyongereza abunganira Madamu Victoire Ingabire bumva.
Ku ruhande rw’ubushinjacyaha bwari buhagarariwe na Ruberwa Bonaventure basobanuye ko uregwa afite uburenganzira bwo kunganirwa nk’uko bigaragara no mu itegeko nshinga ariko banavuga ko umuburanyi akwiye guhabwa ubutabera bwihuse bityo basaba urukiko kutarenza igihe cy’ukwezi kumwe.
Icyaje kugaragara gitunguye kindi, ni uko abo Parike yifashishije kumusiga icyaha bavuzwe hejuru, ngo bamushinje, nabo baregwa muri dosiye imwe bavuze ko bifuza kuburana vuba na bwangu, batitaye kumenya niba dosiye yuzuye cyangwa ituzuye. Ibi bya nyirarureshwa bavuze ko batari bazi ko imanza zabo zahujwe kandi ko baje biteguye kuburana. Ubwo bahise basonga mu ry'umushinjacyaha, nabo baka ko baburana bitarenze ukwezi. Twibutse ko ibaruwa abavoka bunganira Mme Victoire Ingabire bandikiye urukiko yasabaga ko urubanza rutangiye vuba, rwatangira muri Nzeri 2011 kugirango inzitizi zirimo zibe zakemuka.
Umucamanza yafashe ijambo avuga ko urubanza rusubitswe rukazasubukurwa taliki 20 Kamena 2011. Yijeje ko Mme Victoire Ingabire azaba yabonye ibyo asaba. Urubanza rwasubitswe saa yine z'amanywa.
FDU Inkingi ifite impungenge zikomeye ko, urebye ukuntu ubutegetsi bushaka kuruburanisha huti huti, n'uko bupfukirana uregwa, urubanza rwaba rwaraciwe kera rutari rwanaburanwa. Nyamara nk’uko Mme Victoire Ingabire Umuhoza abivuga, urubanza rwe ni urwa politiki ruzanakiranurwa na politiki.
FDU Inkingi ikaba isaba ikomeje ubutegetsi bwa Kigali kurekura umuyobozi wayo Victoire Ingabire nta yandi mananiza, akabona ubwisanzure bwo gupiganwa n'ubutegetsi buriho mu nzira za politiki, abaturage bagashobora kwihitiramo ubuyobozi bubabereye.
Kigali, taliki ya 16 Gicurasi 2011
Bonifasi Twagirimana
Umuyobozi wungirije w'agateganyo wa FDU