The news coming from Malawi is that all Rwandan refugees in Dzaleka have been besieged by Police
Amakuru afatika ava muri Malawi aremeza nta kabyankuru ko inkambi ya DZALEKA mu karere ka DOWA hafi y'umugi wa LILONGWE yagoswe n,abapolisi benshi kandi kugeza mu kanya kahise bari bakiyongera .Bateye n'amahema yabo bigaragara ko umugambi wabo ari uwo gushimuta no gucyura impunzi ku ngufu.Izirebwa cyane cyane akaba ari iz'Abanyarwanda. Si izo mu nkambi ya DZALEKA gusa kandi kuko n'izo mu migi hirya no hino cyane cyane muri Gapitare inyinshi zamaze kugezwa muri Gereza cg ahandi hatazwi! Nimutabaze rero benewacu bari mu mazi abira kandi kiriya gikorwa giteguwe iminsi kandi kiranareba n'impunzi za ZIMBABWE . Ni ukubikurikiranira hafi. selon KAMUNTU Straton