Umunyamakuru Nelson Gatsimbazi araregwa kwakira inkunga zivuye hanze ngo yandike ibinyoma ku Rwanda

Published on by KANYARWANDA

Umunyamakuru Nelson Gatsimbazi araregwa kwakira inkunga zivuye hanze ngo yandike ibinyoma ku Rwanda


posted on Dec , 15 2010 at 10H 51min 31 sec viewed 1058 times

Umunyamakuru akaba n’Umwanditsi Mukuru w’ikinyamakuru Umusingi, Nelson Gatsimbazi, araregwa kwakira inkunga zivuye hanze ngo akwirakwize inkuru zidafite ishingiro kandi z’ibihuha ku Rwanda.

Ibyo ni ibyatangajwe n’Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano Brig. Gen. Dr. Richard Rutatina mu nama yahuzaga abagize sosiyete sivile y’ iteraniyemo Abanyarwanda n’abanyamahanga. Yavuze ko guverinoma ifite amakuru y’uko n’ubwo Gatsimbazi avuga ko ari umunyamakuru wigenga, ariko akaba yakira inkunga ziturutse hanze ngo akwirakwize amakuru y’ibinyoma n’ibihuha ku Rwanda.

Brig. Gen. Dr. Rutatina yavuze ko Gatsimbazi kimwe na bagenzi be bahunze aribo Kabonero w’Umuseso na Gasasira uyobora Umuvugizi bakwirakwiza hirya no hino ko mu Rwanda nta ruvugiro ruhari, ibyo bakabikora bashaka gushimisha ababatera inkunga. Yongeyeho ko abatera inkunga Gatsimbazi bazwi amazina ndetse n’aho babarizwa ariko yirinda kugira ikindi atangaza.

Ijambo rya Brig. Gen. Rutatina ryaje rikurikira irya Gatsimbazi wari umaze gusobanura ko mu Rwanda nta burenganzira bw’ ikiremwamuntu buhari, aho yagarukaga ku banyamakuru bahunze ndetse n’abasirikari bakuru bagiye bafungwa.

Umujyanama wa Perezida mu by’umutekano yabwiye Gatsimbazi ati: ”abo ba Kabonero na Gasasira uvugira, tuzi neza ko bakiraga amafaranga ava hanze. Ntunafite n’isoni zo guhagarara hano uvuga ibinyoma bisa bityo, uzi neza ko nawe uri uwo kwibazwaho!”

Brig. Gen. Dr. Rutatina yanavuze ku ruzinduko rwa Gatsimbazi wari ukubutse mu gihugu cya Cameroon, akaba yaranitabiriye ikiganiro Imvo n’Imvano cya BBC gihita kuwa Gatandatu. Rutatina ati: ”ubwo uvuye iyongiyo, bakwishyuye ngo uze ukwize ibinyoma byabo. Ese ko wavuze kuri BBC ko nugaruka mu Rwanda bazakumena umutwe, hari ibyakubayeho?”

Muri icyo kiganiro kandi, bamwe baboneyeho kunenga umunyamakuru wa The Independent yandikirwa muri Uganda, aho bavugaga ko abogamira kuri guverinoma y’U Rwanda kuko imuha ibiraka byinshi byo kwamamaza ndetse n’amatangazo.

Twabibutsa ko mu Kwakira 2010 Inama Nkuru y’Itangazamakuru yahaye Gatsimbazi gasopo, aho urwo rwego rwatangazaga ko inkuru nyinshi uwo munyamakuru yandika zifite amakosa y’umwuga nko kwandika ibitekerezo bye byihariye kuko nta nkomoko(source) y’ibyo aba yanditse ajya agaragaza.

Published on Ingabire Victoire

To be informed of the latest articles, subscribe:
Comment on this post