UMUSESO:Ngo FPR Irashaka gutaburura amagufwa ya Mbonyumutwa:Nayose bazayajyana ku Gisozi?nugutegereza

Published on by KANYARWANDA

Icyo Leta ya FPR igomba kwibaza mbere yo kwimura imva ya Dominiko Mbonyumutwa

Mbere yo kugira byinshi mvuga kuri uyu mugabo, reka mbanze nibutse abasomyi ho gato amateka yaranze u Rwanda kuri uyu mugabo, mbone kugera kuri ibyo bigomba kwibukwa. Uyu mugabo yabaye umwe muri ba fondateri b’ishyaka MDR-PARIMEHUTU, imvururu zo muri 59 bikaba bivugwa ko ari we zakomotseho ubwo ngo yakubitwaga n’insoresore z’abatutsi mu Byimana. Hanyuma y’izo mvururu zatumye abatutsi benshi bahunga. Mbere yahoo gato ariko umwami Rudahigwa yari yarahagurutse arwanira ko igihugu cye cyigenga aza kwicwa kubera ako kayihayiho ko gushakira byinshi byiza u Rwanda. Aza gusimburwa na murumuna we Kigeli Ndahindurwa nawe wahise avangirwa n’akagambane k’ababiligi Parmehutu n’Aprosoma bamwirukana mu gihugu

 

Rwanda -Urundi bihabwa ubwigenge bucagase ku buryo butunguranye.

Nyuma y’ihunga ry’umwami Kigeli n’abandi banyarwanda, u Rwanda rwasigaye ruyobowe n’ababiligi barimo batyaza Mbonyumutwa na Kayibanda bashakamo uwo bazagabira igihugu. Iryo tyaza rikaba ryarashinzwe Col. Guy Logiest wari uvanywe Kisangani ho muri Kongo ari nawe wayoboraga by’ukuri igihugu, kuva Kigeli yahunga. Taliki ya 25/1/1961 nibwo umubiligi Horroy mu butumwa yatanze, avuga ko u Rwanda na Urundi bibaye ibihugu bitandukanye kandi bikaba bihawe ubwigenge bucagase, ari nabwo uwari uhagarariye u Bubiligi muri icyo gihe yahise atangaza ibyo batekereza ku byemezo byari byatanzwe na Loni. Nyuma y’iminsi itatu gusa Mbonyumutwa yahise agirwa Perezida wa mbere w’agateganyo w’u Rwanda. Hari Taliki ya 28/01/1961, akaba yaramaze kuri ubwo buyozi amezi hafi icyenda. Yaje gasimburwa na Kayibanda. Nyuma y’icyo gihe rero yayoboye u Rwanda akaba yarabaye Minisitiri na Depite ku bwa Kayibanda akaza kubuvanwaho n’abandi barimo Gitera babita ingwizamurongo. Nyuma y’ihirikwa rya Kayibanda, yaje kugirwa umuyobozi mukuru w’abatangaga imidali n’ibikombe by’ubutekinisiye tumenyereye. Nta wundi mwanya uzwi yongeye guhabwa kugeza aho yitabiye Imana ku ngoma ya Yuvenali Habyarimana, aho nyuma y’iminsi itatu y’icyunamo mu gihugu hose, yaje gushyingurwa muri sitade icyo gihe yitwaga iya demukarasi, ahashyingurwa nka Perezida wa mbere w’u Rwanda mu butekinisiye bwa MRND mu rwego rwo kwereka amahanga ko iyo Leta imushyinguye mu cyubahiro nk’umuntu wari ukunzwe. Nyamara benshi bari bamuzi, bari bazi ko ari Leta ya Kayibanda ndetse n’iya Habyarimana batongeye no kumureba irihumye nyuma yo kwicakirira ubutegetsi.

Igitekerezo cyanjye rero kikaba atari ukuvuga amateka ya Mbonyumutwa ahubwo ari ukugaragaza impungenge z’ibyo dushobora kuzaraga u Rwanda rw’ejo mu gihe iyo mva yakwimurwa bitabanje kwigwaho ngo binonosorwe neza ku buryo byazateza ingingimira muri bamwe mu banyarwanda.

Kwirinda amaranga mutima muri icyo gikorwa

Nyuma y’ihirima ry’ubutegetsi bwa MRND na Habyarimana, ubutegetsi bwa FPR bwahinduye byinshi ngiryo ibendera, ‘indirimbo yubahiriza igihugu, puraki z’ibinyabiziga, Itegeko nshinga, igifaransa n’ibindi. Ubu hakaba hagezweho iyimurwa ry’imva y’uwabaye Perezida wa mbere w’u Rwanda. Nyamara nkuko Umuseso ubikesha benshi mu banyarwanda, byinshi koko byari bikwiye guhinduka kubera amarangamutima yari yarabikorewemo ariko na none ngo FPR yaba yarabihinduye na none muri ayo marangamutima no mu bwirasi ku buryo babona ko haramutse hagiyeho irindi shyaka naryo rishobora kugira bimwe ryahindura naryo uko ryishakiye. Ibi bikaba bishobora kuzaba impamvu zo guhindagura ni ibitari ngombwa kubera gupinganwa. Kuki abategetsi bacu badashyiraho ibintu bigomba kuramba?, ntibibe nk’amabendera y’amashyaka cyangwa imyenda y’abagore kuko nyirabyo abihindura uko yishakiye kandi bikaba ari uburenganzira bwe. Bakwiye kumenya ko ibyo abanyarwanda bahuriyeho ari iby’abanyarwanda atari iby’umuyobozi uyu n’uyu wahiritse ubutegetsi cyangwa wabugiyeho mu zindi nzira. Aha rwose njye nkaba nemeranya nabo , ko ubu itegeko nshinga rihindurwa nk’indirimbo z’abasukuti. Kuki mbere yo kwimura iyo mva batabanza bagashyiramo uko bizajya bigendekera abandi bahawe n’Imana uwo mwanya w’imbona muntu umwe mu gihugu! Ko burya akenshi atari ubutwari aba yararushije abandi ahubwo ko ari Rurema iba yagennye, abandi natwe tugategereza kuzavuga amateka no gutegereza ibibi cyangwa ibyiza bizakurikiraho. Impamvu ntekereza ko icyo kintu cyakwigaho ndetse kigashyirwa no mu itegeko nshinga, ni uko akenshi mu ihindurwa ry’itegeko nshinga, mu bihugu byinshi haba muri Afurika ndetse no hirya y’amazi, iryo tegeko rikunda guhinduka akenshi mu nyungu z’abaperezida bariho. Aha rero nkaba numva iryo tegeko ryajyaho nta marangamutima abayemo, hanyuma bikaba nka wa mugani wa Yezu ngo “jya ukunda mugenzi wawe nkuko wikunda” kandi koko no mu Rwanda kuva kera iyo buri munyarwanda aba yaratekereje ko ibyiza yiyifuriza n’abandi babikenera, izi ngaruka tubona, ntekereza ko ntaziba zarabaye ndetse tutanatekereza ko zanaba iwacu. Naho ubundi bikomeje gutya, bizagera no ku buvivi bwacu bagihangayikishwa n’amateka mabi twabaraze.

 

Kutigira ntibindeba kw’abayobozi bose

Nkuko mugenzi wanjye Kabonero yigeze kubyandika muri bimwe bijya bimubabaza, abayobozi b’iki gihugu baba abo muri FPR cyangwa mu bana batajya bakura ihora ihetse, bose ni ukwiyicarira mu ntebe nziza, mu makote ya kiyobozi, ubundi bagategereza umwera uturutse ibukuru. Ubundi bagategereza ko ukwezi gushira bakakira akayabo kavuye mu marira y’abo bahagarariye; bati dukunda igihugu harakabaho FPR. Nubwo benshi bavuga ko bazagwa inyuma ya Kagame, ni ibitekerezo byabo kandi ni n’uburenganzira bwabo, ariko njye uko mbibona baramushuka kandi nabo batiretse kuko igihe bavuze yego kuko ari yo yavuze bakavuga oya kuko ari yo yavuze, batekereza bugufi kuko n’abana babo bashobora kuzasigara bavuga nkuko ubu abana b’abategetsi ba kera ubu bibuka gusa ko ba se bari ba Colonel abandi ba minisitiri n’indi myanya, bicaraga heza bakarya uko bashatse, bakamena ibyo bashatse reka sinakubwira … Ayo mateka nyuma y’ibyabaye muri iki gihugu ntiyari akwiye na none kuzarangwa ku bana bawe, banjye n’abe. Nkuko ubu bigoye ko mwene Habyalimana yasangira na Cyomoro hanyuma ngo amubwire ko se yabahe Perezida nawe.

Icyubahiro gikwiye guhabwa imva yanjye, yawe, ye

Buri muntu wese kuri iyi si, yifuza kubaho neza, kurya neza kuramba ndetse no kutazapfa nubwo twese tuzi ko Imana yavuze ngo “no gupfa muzapfa”. Ibi byifuzo rero bya buri umwe muri twe, byakabaye bihuzwa n’ibyabaye ku Rwanda maze nubwo nzi ko gupfa byo bidakundwa na buri wese, ariko na none nta n’uwakwifuza ko imva ye yashinyagurirwa kuko nzi ko kamere yacu ikunda ibyiza. Bitabaye ibyo, ngo icyo gikorwa kizakorwe mu bushishozi, njye nifitiye ubwoba ko nyuma ya Mbonyumutwa, uzasimbura FPR azasanga aho Rwigema, Agata, Rudahigwa, umusirikare utazwi, abacu bazize Jenoside …..nawe yazafata aho baruhukiye nk’ibibanza byiza byanyuzwamo umuhanda wa gari ya moshi dore ko yatinze.bityo nkuko insoresore na Mbonyumutwa baraze u Rwanda amakimbirane FPR nayo ikaba iraze Intore umwiryane aho kuba ubumwe n'ubwiyunge.

Richard M. Kayigamba

Mukari2010@yahoo.com

-Akagambane k’u Bubiligi, Parmehutu n’Aprosoma

- Bimwe mubyavugiwe n'ibyakorewe kuri sitade kamarampaka ntibyari bikwiye

Published on politics

To be informed of the latest articles, subscribe:
Comment on this post