UMUSESO:Urukuta rwa kabiri rushizwe imbere ya Ingabire Victoire
UMUSESO
Urukuta rwa kabiri
Ishyaka rya FDU Inkingi, riyobowe na Ingabire Victoire, riri mu nzira nk’iya Democratic Green Party of Rwanda, imaze amezi arenga atanu iri mu ntambara n’ubutegetsi bwa Kigali, yo kwemerwa n’amategeko.
Ishyaka rya FDU Inkingi, nyuma yaho ryandikiye ubuyobozi bw’akarere ka Nyarugenge, kuwa 16 Gashyantare 2010, risaba uruhushya rwo gukora kongere yaryo ya mbere kuri St Paul, kuwa 26 Gashyantare 2010, nkuko biteganywa n’amategeko, ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge bwamwandikiye ibaruwa, ku wa 23 Gashyantare 2010, bumusaba kubwitaba, ku wa 24 Gashyanare 2010. Kuri uwo munsi, hari hasigaye amasaha 48 ngo kongere iryo shyaka ryateganyaga gukora, ibe, ariko, bari batarabona uruhushya. Ku wa 24 Gashyantare 2010, Victoire yitabye ushinzwe imiyoborere myiza mu Karere ka Nyarugenge, wamubajije icyizere afite ko imvururu zabaye muri za Congress za Green Party na PS Imberakuri, zitazaba muri Kongere ye. Banamubajije kandi niba baramutse bamwemereye gukora kongere kandi afite ibyo akurikiranwaho na Polisi y’igihugu, bitatera ibibazo hagati y’Akarere na Polisi. Mu kiganiro n’Umuseso ku wa 24 Gashyantare 2010, Victoire yabwiye Umuseso ko yashubije ko ari inzego z’umutekano zigomba kubacungira umutekano, kandi ko abarwanashyaka ba FDU Inkingi batemera violence na gato. Ku kibazo cya kabiri, yashubije ko polisi y’igihugu iri mu maperereza yayo, kandi ko batigeze bamubuza gukora ibikorwa bye bya politiki. Ushinzwe imiyoborere myiza mu Karere ka Nyarugenge yamwijeje ko agiye gukora raporo kandi ko bari bumusubize uwo munsi, ariko siko byagenze. Ingabire ati: “bambwiye ko bari bunsubize uwo munsi, nsubira mu rugo, ntegereza igisubizo ndaheba. Kuri uwo mugoroba, nakomeje kumuhamagara, na bucyeye bwaho, naramuhamagaye ariko yanga kunyitaba.” Mbere yuko tujya mu icapiro, twahamagaye ushinzwe imiyoborere myiza kuri telephone ye igendanwa (0788300381), atubwira
ko atari we, ko twibeshye, ariko Victoire we yemeza ko iyo nimero ari we wayibihereye umunsi babonana, kandi banayivuganiyeho, kugeza ubwo yanga kumwitaba.
Kurema umutwe w’abagizi ba nabi
Si ukwimwa uruhushya gusa, Ingabire Victoire yaba ari mu nzira zo gushinjwa amagrenade yaturikiye mu mujyi wa Kigali, mu mpera z’icyumweru kibanziriza igishize. Ku wa 22 Gashyantare, ubwo yitabaga Supt. Tony Kuramba ku nshuro ya gatatu, Kuramba yamushinje kuba yararemye umutwe w’abagizi ba nabi, witwa CDF, utagamije gufata ubutegetsi kungufu, ahubwo ugamije guhungabanya umutekano mu gihugu.
Ubwo byari nyuma y’amasaha 72 amagrenade aturikiye mu mujyi wa Kigali, ahantu hatandukanye.
Urujijo: Victoire yashakaga ubuhungiro?
Mbere ariko yuko yitaba polisi y’igihugu, amakuru yasakaye cyane ni uko Ingabire yari yahungiye muri Ambasade y’abongereza, asaba kurindirwa umutekano n’ubuhungiro. Bamwe mu batangarije Umuseso aya makuru, ni bagenzi ba Victoire muri FDU Inkingi, Victoire akigera muri ambasade.Mbere yuko ajya muri ambasade, hakwirakwijwe amakuru yuko Victoire ari bufatwe na Polisi, agafungwa. Ari Polisi y’igihugu, ari na Ingabire Victoire, bose barahakana ayo makuru abavugwaho. Supt. Erick Kayiranga ati: ‘nta mupango wari uhari wo kumufunga. Byari ihamagazwa risanzwe. Nta manda twigeze dukora.’Ingabire Victoire we ati: “ntabwo nari nahunze, nari nagiye kuri Ambasade nkuko n’ubundi nsanzwe njyayo.” Nicolas Canon, Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, yanze kwemeza cyangwa se ngo ahakane niba koko Victoire yaje muri ambasade asaba ubuhungiro. Avugana na kimwe mu binyamakuru byandikirwa mu Rwanda, Canon yagize ati: “iki ni ikibazo cya ambasade indani”, ko ntacyo yatangariza icyo
kinyamakuru.Ibisobanuro bya Ingabire ariko ntibinyura bose, cyane cyane ko abantu be muri FDU Inkingi, ari bo batangarije Umuseso aya makuru, yuko asaba ubuhungiro.Ingabire Victoire, asubiza iki kibazo, mu kiganiro n’Umuseso ku wa 24 Gashyantare 2010, yagize ati: “nagombaga kwitaba Polisi saa munani. Ndakeka ko bagize ubwoba kuko natinze muri ambasade, kandi ntabwo umuntu aba afite communication n’abantu bo hanze, kuko telephone zisigara ku muryango.” Victoire aremeza ko yagiye gusaba ambasade y’u Bwongereza, nk’inshuti magara y’u Rwanda, kubafasha, bagasobanurira ubutegetsi bwa Kigali ko tutari abanzi babo, kandi bagakora ibishoboka byose ntazafatwe ngo afungwe.” Yakomeje avuga ko ambasade y’u Bwongereza yamwemereye ko izavugana na Leta ya Kigali, mu rugamba rwo kwimakaza umuco wa demokarasi. Ariko, umwe mu bakozi ba Ambasade y’u Bwongereza, wavuganye n’Umuseso ari uko tumwemereye ko amazina ye azagirwa ibanga kubera ko atemerewe kuvugira ambasade, yemereye Umuseso ko Victoire yaje asaba ‘kurindirwa umutekano’. Ntiyarenza aho.Undi mudiplomate wavuganye
n’Umuseso (nawe turagira amazina ye ibanga), yatangarije Umuseso ko Ingabire atashakaga ubuhungiro nyirizina, ariko yashakaga ko ambasade y’u Bwongereza imusabira Leta kutamufunga, cyane cyane ko hari amakuru yavugwaga ko Polisi iri bumufunge.”Athanase, ushinzwe ihererekanyamakuru muri Ambasade y’u Bwongereza mu Rwanda, we yatangarije Umuseso kuwa 25 Gashyantare 2010, ko yabonye Victoire kuri ambasade gusa, ariko atamenye icyamugenzaga.
Green Party yo iratakamba
Hagati aho ariko, mu gihe Victoire we yahisemo kwisabira umutekano mu bazungu, Frank Habineza uyoboye Green Party we aracyafitiye icyizere ubutegetsi bw’u Rwanda ko bwamurenganura mu ntambara arwana yo guhabwa uburenganzira bwo gukora kongere ya mbere itangiza ishyaka. Ibyo arabikora mu ibaruwa yandikiye Minisitiri Musoni James, ushinzwe ubutegetsi bw’igihugu, akanagenera kopi Perezida wa Repubulika, Minisitiri w’intebe, Minisitiri ushinzwe umutekano, na Komiseri mukuru wa Polisi. Impamvu y’iyo baruwa, ni ugusaba kurenganurwa,
mu ihohoterwa avuga ko agirirwa na Polisi y’igihugu n’akarere ka Gasabo. Muri iyo baruwa, Frank asobanura uburyo Polisi y’igihugu n’akarere ka Gasabo bakomeje kumubangamira, bamuteraterana, n’uburyo Akarere ka Gasabo kamusaba icyemezo cya polisi kandi Polisi ikaba yarakimwimye, ahubwo ikamusubiza ko akazi ka polisi ari ukurinda umutekano w’abantu n’ibyo batunze. Muri iyo barwa, Frank ati: “ibi bikaba byerekana uburyo izo nzego twavuze haruguru zirimo kwitana ba mwana ku nshingano bafitiye abanyarwanda.” Iyo baruwa isoza igira iti: “Tukaba twabasabaga, Bwana Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu, Amajyambere rusange n’Imibereho myiza y’abaturage, gukoresha ububasha muhabwa n’amategeko mukagaragariza Akarere ka Gasabo ko gakwiriye kuduha uburenganzira bwo gukora inama yo gutangiza ishyaka ryacu nk’uko itegeko nshinga igihugu cyacu kigenderaho ribitwemerera, bityo ubuyobozi bw’akarere bukaba bwujuje inshingano zabwo.” Igitegerejwe ni niba icyizere Frank Habineza afitiye abo yiyambaje kitazaraza amasinde.
Didas M. Gasana
UMUSESO
Indwara 5 Perezida Kagame arwaye
Ubwoba: Indwara ya mbere Perezida wacu arwaye, ni ubwoba. Virus yamuteye iyi ndwara ni ubuzima yabayemo, yakuriyemo, ariko akaba ubu yarabuvuyemo, ariko we bukamuheramo.
Ndamwumva Pe. Perezida wacu yanyuze mu buzima bwa gisirikare, kandi kidasanzwe, ahubwo cyo kuneka- no gukora indi mirimo ijyanye no kuneka, yamukururiye abanzi benshi, bityo, yisanga nta muntu yakwizera. Ubwo turi muri Uganda.
Muri 90, Kagame yisanze ayoboye abasirikare ba RPA- bamwe muri bo bataramwemeraga. Icyo yakoze ni ukuba ‘neutralise’ mu nzira zitandukanye, ariko ntiyamenya ibisigisigi byabo birangana iki. Asanga nta n’umwe yakwizera- keretse umufasha we n’abana.
Na nyuma y’aho afatiye ubutegetsi, ni mbarwa yizera, kubera ubwoba bwuko abantu bamukura ku butegetsi- niyo mpamvu ubu atavuga rumwe n’abantu nka Gen. Kayumba, Karegeya n’abandi benshi.
Nyuma y’imyaka 15 ari ku butegetsi, u Rwanda ruracyari mu nzibacyuho- ruracyategekwa gisirikare, ruracyategekeshwa igitugu- kubera ubwoba- kwikorera buri kimwe cyose, kudaha ububasha abantu, na bake abuhaye, babukoresha bakabizira.
‘Split personality’: Iyi ndwara nayiburiye izina mu kinyarwanda. Ninko kutamenya icyo umuntu ashaka, kwivuguruza, kutaba ‘consistent’.Ku wa 13 Gashyantare 2006, afungura umwiherero wa gatatu, bwa mbere mu mateka ye, Kagame yasaranye abaminisitiri be batubaha abaterankunga, batabereka ko abanyarwanda bakeneye amafaranga yabo. Muri uwo mwiherero, nkuko tubikesha ikinyamakuru The New Times cyo ku wa 17 Gashyantare 2006, Kagame yagize ati: “Njye iyo mpuye nabo, nicisha bugufi, nkakoresha imvugo igaragaza icyo nkeneye. Kubita ba nyakubahwa iyo ari ngombwa ntacyo bintwaye..”
Kagame yakomeje avuga, nkuko icyo kinyamakuru cyabyanditse, ko abakozi ba Leta bashaka kwishyira ku rwego rw’abaterankunga, bibwira ko u Rwanda narwo ari igihugu cyigenga. Ko nubwo we ubwe adashyigikiye gusabiriza guhoraho, ibihugu bifite abaturage b’abakene ntibigomba gusuzugura abaterankunga kugeza aho ibi bihugu byihagije (Kagame said the problem with government officials is that they always want to raise themselves to the level of the donors, under the false mentality that Rwanda too is a sovereign state. He said much as he was personally against perpetual dependency on Western handouts, countries whose populations are languishing in abject poverty should
not undermine donors before they become self reliant economically.)
Ubu ariko abamaze iminsi bumva Kagame bamuzi ukundi- gusarana abaterankunga, ko u Rwanda rudakeneye inkunga z’abazungu. Si uko ubu u Rwanda rwihagije (kimwe cya kabiri cy’ingengo y’imari kiva iwabo, kandi na Kagame arabizi) ahubwo ni iyi ndwara- kutaba consistent. Kuri we, u Rwanda ubu rurigenga, kandi yarabwiraga abari mu mwiherero ko rutigenga.
Si ibyo gusa. Kagame arabwira abanyarwanda ko ashakisha abantu bo gushyira mu myanya akababura, hashira umwaka ati muri miliyoni 10, sinabura abo gushyira mu myanya.
Kumva amabwire: Kuwa 24 Gashyantare 2010, nari mfite gahunda na Frank Habineza, umuyobozi wa Green Party. Namusanganye n’umwe mu nshuti ze, nsanzwe nzi neza, ariko ntabwo bari bamfitiye amakuru meza. Iyo nshuti ye yahise insubiriramo ibyo yari amaze kubwira Habineza, ko hari umugambi wo kunyica, hamwe na Frank Habineza na Victoire Ingabire, mbere y’amatora. Yakomeje atubwira ko uwo mugambi wacuzwe na Afande Nziza, akawugeza kuri Kagame, akamwereka uburyo turi ikibazo, ko tugomba kwicwa da. Yakomeje avuga ko Kagame yabyanze, Nziza akabinyuza kuri Major Willy umurinda, Kagame akaza kuvaho akabyemera, akamuha go- ahead.
Ubwo kandi Hari hashize icyumweru nanditse inkuru yuko Frank apangirwa ‘gufanyiwa’ mu minsi 60.
Niba koko uyu mugambi ari wo, Perezida Kagame akabyemera, Gen. Nziza yaradupangiye- atugerekaho ibyaha biremereye. Sinemera ko Kagame yakora ibintu nk’ibi, kubera icyo turi cyo n’icyo dukora, ahubwo yabwiwe amabwire, nawe arayemera- ubwo ndavuga niba ari byo koko, ariko ndakeka ahanini ko ari umugambi wo kudutera ubwoba wacuzwe na maneko z’iyi Leta, ariko ntibyanantangaza nkurikije amateka.
Iyi ndwara ya Kagame yo ni kirimbuzi, yahiritse benshi bazira amabwire abatoni ba Kagame bamuhaye, nawe akayakira ‘wholesale’.
Joseph Sebarenzi na Patrick Habamenshi, ni zimwe mu ngero z’abasivile. Uwa mbere yazize amabwire yo gukorana n’Umwami, kugambanira igihugu. Uwa kabiri azira amabwire yo kurwanira inyungu z’abahutu. Mazimpaka na Kanyarengwe ni izindi ngero. Karegeya na Kayumba ni izindi. Iyi ndwara yambuye u Rwanda amaboko yarwo, kandi izakomeza kuyarwambura.
Superiority complex: Mu kinyarwanda ni nko kwiyemera, kumva afite ‘monopoly’ ku bwenge no ku bitekerezo byiza, binaherekejwe n’ubwirasi, n’agasuzuguro.
Dusubire mu kwezi kw’Ukuboza 2001, muri kongere ya FPR yabereye kuri Academy, igihe Kagame yashinjaga Mazimpaka na Kanyarengwe ubugambanyi.
Umwe mu bayoboke ba FPR, John Nkongoli, yasabye ijambo asaba Kagame ko hagomba gukorwa iperereza risesuye kuri ibyo birego (cyane cyane ko hari n’abari barabizize kandi babeshyerwa), kandi icyo kibazo kikigwa na komite ya disipuline ya FPR, atari kongere.
Usibye kuba byaramubereye intandaro y’ihirima rye, icyo gihe Kagame yamereye nabi Nkongoli cyane, amubwira amagambo umuntu atasubiramo. Impamvu? Kagame ntavuguruzwa, ijambo rye n’igitekerezo cye ni ndakuka, ari hejuru y’abandi banyarwanda bose. Nibaza n’ababajyanama be nka Blair icyo bakora- wenda ni uko ari abera.
Ingero nazo ni nyinshi- Karegeya ni ‘nta mumaro’, Oscar Kimanuka ni ‘nwa nwa nwa’.
Kubeshya no kwemera kubeshywa: Rimwe na rimwe ndigengesera kugirango Martin Ngoga atanshinja gusebya umukuru w’igihugu, ariko se mu by’ukuri, umuntu ubwira abanyarwanda ko twihagije mu biribwa, ubushakashatsi bugera kuri butatu- Ubwa UNICEF, Action Aid, na raporo ya PNUD, bwerekana ko abanyarwanda bageze kuri 50 ku ijana bashonje, wamwita iki? Nzisegura kuri Perezida wacu, n’abasomyi bacu nihagira umbwira irindi zina umuntu yamwita. Ingero ni nyinshi, ariko urupapuro rubaye ruto.
Kubeshya ndabijyanisha no kubeshywa: Dusubire inyuma mu mwaka wa 2004. Kagame abwira ikinyamakuru The Monitor ko abanyarwanda biyunze 90 ku ijana birenga. Ariko raporo ya sena yabyerekanye ukundi. Niba atari ukwemera ikinyoma cya komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge, yarabeshye. Ingero ni nyinshi- nkaho abwira abanyarwanda ngo bateye imbere, ngo yabahaye demokarasi, n’ibindi. Ubutaha, nzagaruka ku muti w’izi ndwara zose- ku buntu kandi.
Cellphone: 0788691253
E-mail: diga_mbi@yahoo.fr