FDU INKINGI Irateganya gushiraho Inama ngoboka gihugu niramuka itsinze amatora ya 2010

Published on by KANYARWANDA

Inama-Ngoboka-Gihugu, uko abandi bayibona .
Nk'uko mwagiye mubikurikirana FDU-Inkingi yatangaje ko bimwe mu bikorwa bya mbere imaze gutsinda amatora ari ugukoranya Inama Ngoboka Gihugu (I.N.G mu magambo ahinnye). Icyo FDU iyitecyerezaho turakizi. Nk'ishyaka umuntu yakwihutira gutekereza ko ari ubureshyamugeni. Niyo mpamvu duhisemo kubagezaho muri ino nyandiko icyo abandi babitekerezaho, cyane cyane abahanga badaharanira byanze bikunze kutuyobora. Byatunyura, tukazaha amajwi FDU ngo ibone uko ibishyira mu bikorwa.

Abahanga bavuga iki ku Inama-Ngoboka-Gihugu?
Abahaganga bateraniye mu nama ikiri nto yo kugoboka u RwandaDukurikije impaka zagiye n'abanyarwanda b'abahanga benshi baturutse mu mpande nyinshi zo kw'isi ndetse bamwe baturuka mu muryango wa FPR ( http://www.veritasrwandaforum.org/dialogo.htm ), iyo nama (Inama-Ngoboka-Gihugu) yahurizwamo abanyarwanda b'ingeri zose mu biganiro by'ubwiyunge, cyane cyane abagize imiryango idaharanira inyungu, itabogamiye kuri leta, amashyaka ya Politiki yo mu gihugu n'akorera hanze.

Icyo kiganiro cyakwibanda nko ku ngingo zikurikira:

 Ikibazo cy'amoko no gushyiraho itsinda ry'inzobere zigenga, kugirango zandike amateka y'u Rwanda ashobora kuba ifatizo ryo gusobanura amahano yagwiriye abanyarwanda;
 Gutanga ihumure n'umutekano ku banyarwanda b'ingeri zose n'amoko yose;
 Gushyiraho ubutabera burenganura abazize urugomo muri ako karere k'Ibiyaga bigari byo muri Afrika yo hagati, kandi bakibukwa bose uko bakabaye, aho kwibuka bamwe na bamwe;
 Gushyiraho akanama kagamije gushaka ukuri n'ubwiyunge nyakuri;
 Ikibazo cyo kuringaniza imibereho n'amahirwe y'abaturage, bamwe ntibahere mu butindi igihe abandi bigwizaho ubukire ku buryo burenze kamere;
 Gushyiraho uburyo butagira amakemwa bwo gukwirakwiza, kurinda, gukurikira no kurengera uburenganzira bw'ikiremwamuntu;
 Uruhare abategarugori n'uburezi bakwiye kugira mu gushakira umuti ibibazo bikurura intambara;
 Kubaha ubusugire, ubwigenge, imibanire myiza y'ibihugu, n'amahoro mu karere karere k'Ibiyaga bigari byo muri Afrika yo hagati;
 Imishinga rusange y'amajyambere mu bukungu n'iterambere by'ibihugu by'akarere, ubuhahirane no gutembera mu karere k'Ibiyaga bigari byo muri Afrika yo hagati;

Turabona rero ko iyi Inama-Ngoboka-Gihugu ari yo nzira yonyine ishobora gutuma haboneka icyizere hagati y'amoko atuye u Rwanda; icyo cyizere kikaba ari ngombwa kugira ngo abanyarwanda bashobore kugera ku bwiyunge nyakuri, babane nta mwiryane kandi hashobore kwogera kugaruka amahoro n'iterambere mu karere k'ibiyaga bigari byo muri Afrika yo hagati.

Published on politics

To be informed of the latest articles, subscribe:
Comment on this post